00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamategeko ushinjwa gutanga ruswa mu kirego cya William Ruto yasanzwe iwe yapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 12:28
Yasuwe :

Umunyamategeko Paul Gicheru waburanishwaga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ko yahaye ruswa abagombaga gushinja William Ruto kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora ya perezida yo mu 2007, yasanzwe mu rugo rwe yapfuye.

Umuryango wa Gicheru wemeje ko yapfuye, ariko uvuga ko uza gutangaza amakuru menshi kuri uru rupfu. Yari atuye mu gace ka Karen mu mujyi wa Nairobi.

Muri Kamena nibwo ICC yapfundikiye iburanisha ry’urubanza rw’uyu mugabo, waregwaga ko yahaye ruswa abatangabuhamya bagombaga gushinja William Ruto, ubu ni Perezida wa Kenya, kugira uruhare mu mvururu zaguyemo abantu barenga 1200. Ni urubanza rwamaze amezi 19.

Gicheru apfuye urukiko rugisuzuma neza ubwiregure bw’ababuranyi ku mpande zombi, rutegereje gutangaza niba ahamwa n’ibyaha cyangwa ari umwere.

Mu Ugushyingo 2020 nibwo Gicheru yishyikirije ubuyobozi bw’uru rukiko rukorera mu Buholandi, nyuma y’impapuro zisaba ko atabwa muri yombi yashyiriweho mu 2015 hamwe n’abandi banyakenya babiri, Walter Barasa na Phillip Bett, baregwa kubangamira ubutabera.

Yaje kurekurwa asubira muri Kenya muri Gashyantare 2021, ariko ahabwa ibyo agomba kubahiriza.

Ibi birego byose bishingiye ku mvururu zadutse nyuma y’uko ku wa 31 Ukuboza 2017, Mwai Kibaki yari amaze gutangazwa nka Perezida watowe, atsinze Raila Odinga.

Muri izo mvururu hakozwemo ibyaha byinshi, aho habarurwa ko uretse abantu barenga 1000 bapfuye, hafashwe ku ngufu ndetse hahohoterwa bishingiye ku gitsina abarenga 900, ndetse abantu bagera mu 350,000 bavanwa mu byabo.

Gicheru yaregwaga ko yahaye ruswa abatangabuhamya batandatu, bari batanze ubuhamya burimo amakuru y’igurwa ry’imbunda n’imyitozo yahabwaga udutsiko ngo tugire uruhare mu bugizi bwa nabi.

Ibyo byose ngo byari bigize umugambi w’agatsiko kagari, gafite ibikorwa byahurizwaga hamwe, kandi ngo Visi Perezida Ruto cyangwa umunyamakuru Joshua Arap Sang bareganwaga, bari babifitemo uruhare cyangwa babiziho.

Icyo gihe ngo haje gucurwa umugambi wo kwiyegereza ba batangabuhamya b’Ubushinjacyaha, ngo bahabwe ruswa maze bavuguruze inyandikomvugo bakoze mbere.

Gicheru ngo yaje gushyirwaho nk’umuhuzabikorwa, agategura uburyo bwo kuvuguruza ubuhamya batanze, akaba ari na we ubishyura.

Harimo nk’umutangabuhamya P-397 bivugwa ko yishyuwe miliyoni eshanu z’ama-shilling ya Kenya, ngo ahindure ubuhamya bwe. Hari n’umutangabuhamya P-800, wijejwe miliyoni 1.5 z’ama-shilling.

Umutangabuhamya P-0739 yaje no kubwira urukiko uburyo yishyuwe miliyoni 2 z’ama-shilling, ngo akuremo ubuhamya yari yatanze kuri Ruto waburanishwaga ku byaha byibasiye inyokomuntu.

ICC yaje guhagarika gukurikirana Ruto na Sang, ivuga ko harimo ibibazo mu batangabuhamya ndetse no kuzitirwa n’mbaraga za politiki.

Nyuma yatangiye gukurikirana uyu munyamategeko wabangamiye ubutabera akoresheje ruswa.

Ntabwo biremezwa niba uyu mugabo yishwe, cyangwa ngo bimenyekane ko yari afite indi ndwara ikomeye.

Umunyamategeko Paul Gicheru yasanzwe iwe yapfuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .