00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru yaguye hasi muri Studio mu kiganiro mpaka cy’abahatanira kuba Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 July 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Ikiganiro mpaka cy’abahatanira kuyobora Ishyaka ry’Aba-Conservateur mu Bwongereza, cyahagaze bitunguranye nyuma y’aho umunyamakuru wari ukiyoboye yagwaga igihumure.

Iki kiganiro cyari cyakozwe bigizwemo uruhare na The Sun ifatanyije na TalkTV. Umunyamakuru ushinzwe inkuru za Politiki muri TalkTV, Kate McCann, ni we wari ukiyoboye.

Yaje kugwa hasi, ubwo yari amaze kubaza ikibazo umwe mu bari bakirimo atangiye gusubiza, muri studio za televiziyo humvikanamo urusaku rw’ibintu biguye hasi ariko ntabwo amashusho yigeze yerekana uko byagenze.

TalkTV yavuze ko McCann ameze neza, kandi ko ukugwa kwe hasi kwatewe n’ibibazo by’ubuzima. Iyi televiziyo yiseguye ku bayikurikira ku bwo guhagarika ikiganiro mu buryo butunguranye.

McCann yagombaga kuyobora ikiganiro ari kumwe na Harry Cole ushinzwe inkuru za politiki kuri The Sun ariko yaje kubura kuko yasanganywe Covid-19.

Liz Truss usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth ndetse n’Iterambere, ni umwe mu bakandida bahataniye uyu mwanya.

Ahanganye na Rishi Sunak usanzwe ari umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza.

Uzatorerwa kuyobora ishyaka, ni nawe uzahita uba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Kate McCann (uri hagati) yaguye hasi bituma ikiganiro gihagarara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .