00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru yafashwe n’ikiniga ubwo yatangazaga urupfu rw’Umuyobozi wa Hezbollah

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 29 September 2024 saa 02:26
Yasuwe :

Umunyamakuru wa Televiziyo Al-Mayadeen yo muri Liban, yafashwe n’ikiniga ubwo yari agiye gutangaza inkuru y’urupfu rwa Hassan Nasrallah wayoboraga umutwe wa Hezbollah.

Uyu mutwe wo muri Liban umaze iminsi ugabwaho ibitero n’ingabo za Israel. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo byemejwe neza ko Hassan Nasrallah yiciwe mu bitero Israel yagabye ku nyubako imwe mu murwa mukuru wa Liban, Beirut.

Si inkuru yakiriwe neza n’abakunzi ba Hezbollah by’umwihariko abo mu bihugu by’Abarabu n’abandi badakozwa ibikorwa bya Israel byo guhiga abatajya imbizi nayo.

Ubwo amakuru yamenyekanaga ko Nasrallah yapfuye, umunyamakuru wa Al-Mayadeen yabitangaje ari gusuka amarira.

Uwo munyamakuru w’umugore, agaragara ahanagura amarira ndetse ijwi rye ryumvikanamo ikiniga.

Al-Mayadeen ni Televiziyo isanzwe ifatwa nk’ivugira cyane umutwe wa Hezbollah.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .