Umunyamakuru w’Umufaransa wavuze ku ruhare rwa François Mitterrand muri Jenoside yokejwe igitutu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Gicurasi 2019 saa 02:09
Yasuwe :
0 0

Abaminisitiri 23 barimo ababaye muri Guverinoma ya François Mitterrand (1991-1995) bamaganye imvugo ya Raphaël Glucksmann, umunyamakuru akaba anatunganya film wavuze ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Glucksmann ahagarariye Ishyaka rye rya Place Publique n’iry’Abasosiyalisiti (PS) mu matora y’abadepite bahatanira guhagararira u Bufaransa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ateganyijwe ku wa 26 Gicurasi 2019. Abadepite 79 bo mu Bufaransa bazatorerwa manda y’imyaka itanu.

Le Canard enchaîné yatangaje ko ku wa 9 Gicurasi 2019, abaminisitiri 23 mu butegetsi bwa François Mitterrand bashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya PS, Olivier Faure, ibaruwa ivuga ku magambo ya Glucksmann ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.

Iyo baruwa isaba Faure ‘Kwemeza Raphaël Glucksmann kwisubiraho ku bitutsi n’ibirego yashinje François Mitterrand.’’

Ikomeza isaba ko “Mu gihe yabyanga, twifuza ko washaka ubundi buryo buboneye bwo kuvuguruza no guhakana iyo mvugo.’’

Ibaruwa yashyikirijwe ishyaka rya PS yanditswe ku gitekerezo cya Hubert Védrine, wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa (Elysée) Mitterrand mu gihe cya Jenoside.

Mu bayishyizeho umukono barimo Jack Lang wabaye Minisitiri w’Uburezi, (1992-1993 na 2000-2002); Édith Cresson wabaye Minisitiri w’Intebe; Élisabeth Guigou wabaye uw’Ubutabera mu myaka yo hambere n’abandi.

François Mitterrand yayoboye u Bufaransa hagati ya 1991 na 1995. Mu gihe ubutegetsi bwe bwabonaga neza ko mu Rwanda hategurwa Jenoside, ntacyo bwakoze ngo buyihagarike ndetse bwanatije umurindi ibikorwa byo kugura intwaro zakoreshejwe.

Hubert Védrine yavuze ko mu gufata icyemezo cyo guhagarika ubwicanyi, Umukuru w’Igihugu yategereje uburenganzira bw’Akanama k’Umutekano ka Loni mu gihe yashoboraga ‘kohereza abasirikare bwangu.’

Raphaël Glucksmann yamenyekanye cyane kubera film mbarankuru ‘‘Tuez-les tous!’’, ugenekereje mu Kinyarwanda ‘‘Batsembe bose’’, yatangiye kwerekanwa ku wa 27 Ugushyingo 2004.

Muri icyo gitabo avuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yahitanye Abatutsi miliyoni mu minsi 100.

Muri Mutarama 2018, yongeye gutangaza ko “U Rwanda rwabaye isanganya rikomeye kuri Repubulika ya 5. Abantu benshi bagezweho n’ingaruka za politiki yatangijwe na Mitterrand.’’

Mu butumwa bw’amashusho bwatambukijwe mu itangizwa ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 7 Mata, bugaragaramo ikirango cy’urutonde rwa PS, buvuga ko “U Bufaransa bwafashije ingabo za leta n’Interahamwe zakoze Jenoside. Sintekereza ko igihugu gikwiye gukomeza kubeshya ku byabaye. Hari urugamba rw’ukuri dukeneye gutsinda.’’

Glucksmann yavuze ko politiki y’u Bufaransa mu Rwanda ‘ishobora kunengwa’ ariko ‘nta cyasobanura ibirego ku ruhare rwabwo muri Jenoside.

Abarimo abahoze ari abaminisitiri bavuze mu nyandiko yabo ko ibyo birego bitumvikana mu gihe u Bufaransa aricyo gihugu rukumbi cyohereje ingabo ngo zitabare Abatutsi bicwaga amahanga arebera.

Raphaël Glucksmann w’imyaka 39 yabaye Umujyanama wa Mikheil Saakashvili, wabaye Perezida wa gatatu wa Georgia (Kuva ku wa 25 Mutarama 2004 kugeza mu Ugushyingo 2013). Yashinze Ishyaka rya Place Publique mu 2018.

Raphaël Glucksmann ari mu bahanganiye umwanya wo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Burayi ku itike y'u Bufaransa
Raphaël Glucksmann yokejwe igitutu n'ababaye abaminisitiri ku butegetsi bwa Mitterand

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza