Amakuru dukesha The Citizen avuga ko uyu mugabo yarashwe mu Ukwakira mu 2022 ariko amakuru y’urupfu rwe aza kumenyeshwa umuryango we, mu Ukuboza 2022 binyuze muri Ambasade ya Tanzania i Moscow.
Kugeza ubu umuryango wa Nemes Tarimo utegerejwe muri Tanzania.
Abagize umuryango w’uyu musore w’imyaka 33 bavuga ko yageze mu Burusiya ubwo yafatirwaga ku kibuga cy’indege i Moscow afite ibiyobyabwenge, ndetse arakatirwa aranafungwa.
Ubwo intambara yo muri Ukraine yatangiraga, uyu musore yaje kwegerwa n’ubuyobozi asabwa kwinjira mu mutwe w’abacanshuro wa Wagner urwana ku ruhande rw’u Burusiya. Yari yijejwe ko azamara amezi atandatu ku rugamba ubundi akarekurwa agataha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!