Mohsen Fakhrizadeh-Mahavadi yari umwarimu, akaba n’umuhanga ukomeye mu bijyanye n’ingufu za nucléaire. Ni umwe mu bantu bari bakomeye muri iki gihugu ndetse bivugwa ko ariwe wari inyuma y’ibikorwa byo gutunganya intwaro za kirimbuzi.
Yishwe arashwe we n’abarinzi be babiri nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano. Abaturage basazwe n’uburakari, ndetse abayobozi batangiye gushyira mu majwi Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’abari inyuma y’urupfu rwe, bavuga ko ababigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa.
Igitero cyagabwe ku modoka ye, abarinzi be bagerageza kumurwanaho ariko biranga bararaswa nawe araraswa. Yahise ajyanwa kwa muganga ako kanya n’indege ya kajugujugu gusa yaje kugwayo kubera ibikomere yari yagize.
Mu 2018, Minisitiri w’Intebe wa Israel yari yavuze ko uyu mugabo ariwe ukuriye ibikorwa byo gukora intwaro za kirimbuzi mu mushinga wishwe “Amad’ [icyizere].


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!