Arbaugh utuye muri Leta ya Arizona muri Amerika yatewemo aka kuma muri Mutarama 2024, nyuma y’imyaka umunani yararwaye paralyse y’amaguru n’amaboko kubera impanuka ikomeye yakoze.
Ku wa Gatatu uyu mugabo yatangaje ko aka kuma yakise ‘Eve’, ndetse kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu aba aganira n’abakozi ba Neuralink nibura amasaha ane bakomeza gusuzuma iryo koranabuhanga.
Business Insider Africa yanditse ko mu masaha y’ikiruhuko akoresha iri koranabuhanga asoma inyandiko zitandukanye, asoma Bibiliya kandi akiga indimi.
Ati “Ubu ndi kwiga Igifaransa, Ikiyapani nibura amasaha atatu ku munsi hamwe n’ibindi. Nahisemo kandi kongera guhera hasi nkiga imibare kugeza igihe nzasubirira ku ishuri.”
Aka kuma katewe mu bwonko (chip) gakusanya ibikorwa atekereza kakabyohereza muri mudasobwa byahujwe hakoreshejwe ‘bluetooth’, akabasha kuyobora iyo mudasobwa no kuyikoresha ibikorwa bitandukanye binyuze mu kuyitegereza gusa.
Neuralink ifite umugambi wo gushyira aka kuma mu barwayi benshi cyane, yavuze ko yamaze kugatera no mu murwayi wa kabiri kandi na bwo igikorwa cyagenze neza.
Ellon Musk aherutse gutangaza ko gutera iri koranabuhanga mu bwonko bwa muntu ari imwe mu nzira zo kumufasha guhangana n’ubwenge buhangano bugenda burushaho kwigarurira Isi.
Arbaugh yahamije ko tumwe mu tubazo twari twagaragaye nyuma yo kubagwa bakamuteramo aka kuma mu bwonko ubu twakemutse, akaba ameze neza ndetse mu minsi iri imbere ateganya kujya kwiga ibirimo kubaga indwara z’imyakura n’ubwonko kuko hari amakuru amaze kuzungukaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!