Umuntu wa mbere hanze y’u Bushinwa yishwe na Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 10:36
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubuzima muri Philippines, zatangaje ko hari umugabo wapfuye azize Virusi ya Coronavirus ikomeje guhitana abatari bake mu Bushinwa.

Uyu niwe muntu wa mbere upfuye ari hanze y’igihugu cy’u Bushinwa aho icyo cyorezo cyatangiriye, nk’uko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS ribitangaza.

Kugeza ubu kandi OMS yamaze gutangaza ko icyorezo gishya cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira mu bihugu bitandukanye gihangayikishije Isi kitakiri ikibazo cy’u Bushinwa n’ibihugu cyagezemo gusa.

BBC yatangaje uyu muntu wapfuye akomoka mu Bushinwa, akaba yari mu kigero cy’imyaka 44.

Yaje muri Philippines aturutse mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara Hubei, aho iki cyorezo cyaturutse.

OMS yatangaje ko uyu mugabo yanduye iyi Virusi mbere y’uko agera muri Philippines.

Iri shami rivuga ko abantu 304 aribo bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi ibihumbi 14 bamaze kwandura.

Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australia n’ibindi, byamaze gukumira abantu bava mu Bushinwa babyerekezamo, ku buryo n’abaturage b’ibyo bihugu bavuye mu Bushinwa babanza gushyirwa mu kato.

Ikigo gishinzwe ubuzima muri Philippines, cyatangaje ko uyu mugabo yaje mu gihugu ari kumwe n’undi mugore uri mu kigero cy’imyaka 38, uyu nawe akaba yarasanzwemo iyi virusi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo bamaze kumubonamo virusi yajyanwe mu bitaro mu murwa mukuru wa Philippines, Manila, agenda agaragaza ibimenyetso byo gukira ariko nyuma aza kuremba ari nabwo yapfuye.

Umuyobozi wa OMS muri Philippines, Rabindra Abeyasinghe, yagize ati “Uyu niwe muntu wa mbere witabye Imana ari hanze y’u Bushinwa, gusa tugomba kumenya ko atari umuturage wa Philippines wanduye iyi Virusi.”

Inzego z’ubuzima muri iki gihugu ziravuga ko zatangiye gukurikirana abantu bose bari kumwe n’uwapfuye mu ndege, kugira ngo bashyirwe mu kato.

Nubwo inzego z’ubuzima mu Bushinwa zivuga ko abamaze kwandura iyi virusi ari ibihumbi 14, Kaminuza ya Hong Kong yo yavuze ko uyu mubare urenga ahubwo ari ibihumbi 75.

Sosiyete zitwara abantu mu ndege inyinshi zamaze guhagarika ingendo zazo mu Bushinwa, hirindwa ko icyo cyorezo cyakomeza gukwirakwira.

Kugeza ubu Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi, RwandAir, yatangaje ko yabaye ihagaritse ingendo ziva n’izijya i Guangzhou mu Bushinwa.

RwandAir yahagaritse ingendo hagati ya Kigali na Guangzhou guhera kuri uyu wa 31 Mutarama 2020, iki cyemezo kikaba kizongera gusuzumwa vuba muri Gashyantare 2020.

Ibimenyetso by’indwara ya Coronavirus birimo kugira umuriro, gukorora no guhumeka nabi.

Umuntu yanduzwa Coronavirus n’uwayanduye. Yandurira mu mwuka wahumetswe n’uwakoroye ayanduye.

Yandura iyo umuntu akoze ku wayanduye cyangwa amusuhuje; iyo umuntu akoze ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi noneho agakora ku munwa, ku izuru cyangwa ku maso mbere yo gukaraba intoki ndetse rimwe na rimwe ishobora kwandurira mu mwanda wo mu musarani.

Umuntu wa mbere yishwe na Coronavirus ari hanze y'u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .