Mu gihe iri suzuma ryagenda neza, bikagaragara ko iki cyogajuru gifite ubushobozi bwo kugwa kuri Mars mu buryo bwiza kandi bwizewe, byitezwe ko abantu batangira kujya kuri uwo mubumbe nibura mu 2030, bikazagera mu 2050 uwo mubumbe umaze gutuzwaho umujyi.
Ibi biri mu bikubiye mu ntego za Elon Musk, wakunze kuvuga ko abantu bakwiriye gutegura ahandi hantu bashobora kwimukira mu gihe ubuzima ku Isi butashoboka. Hari ibimenyetso byigeze kugaragaza ko Umubumbe wa Mars ushobora kuba warahozeho amazi, bigakekwa ko n’ubuzima bushobora kuba bwarahabaye.
Musk yashyize imbaraga mu gukora ikoranabuhanga rituma icyogajuru kidakoreshwa inshuro imwe gusa, ahubwo rikaba ryakoreshwa inshuro nyinshi ku buryo bigabanya igiciro cyo gukora ibyo byogajuru, kuko ari igikorwaremezo gihenze.
Abantu benshi bagaragaje ko ubushake bwo kuba bakwimukira ku Mubumbe wa Mars mu gihe ubuzima bwaba bushoboka kuri uyu Mubumbe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!