Umushinga w’Itegeko rigenga ubwenegihugu n’imipaka uri kuvugururwa, uteganya impinduka mu buryo umuntu yamburwa ubwenegihugu.
Ingingo ya cyenda yawo iteganya ko Guverinoma izamburwa uburenganzira bwo kumenyesha umuntu ko agiye kwamburwa ubwenegihugu mu gihe impamvu zishingiye ku mutekano w’igihugu, imibanire y’ibihugu cyangwa se ku nyungu rusange.
Ibyagenderwagaho mu kumenyesha umuntu ko ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw’u Bwongereza byagiye byoroshywa buhoro buhoro guhera mu 2010 bikaza umurego mu 2014.
Izindi mpinduka zishobora gukorwa zijyanye na none n’abantu binjira mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe, aho bazajya bakurikiranwa n’amategeko kugera no ku muntu wahageze akiza amagara ye.
Ubu abacunga imipaka bagiye kongererwa ubudahangarwa mu gihe nk’umuntu apfiriye mu gikorwa cyo gushaka kwinjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko hanyuma bagashaka kumusubiza inyuma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!