Umunsi w’amatora muri USA: Abarenga miliyoni 90 bamaze gutora

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye umunsi w’amateka akomeye mu gihugu, aho abaturage bagomba kwihitiramo umuntu ugomba kubayobora muri manda y’imyaka ine iri imbere hagati ya Donald Trump usanzwe ku butegetsi na Joe Biden wigeze kuba Visi Perezida ku ngoma ya Barack Obama.

Aya matora abaye mu gihe hashize igihe kinini abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu batora kuko hakoreshejwe uburyo bwinshi burimo n’ubw’iposita butigeze buvugwaho rumwe mu gihugu kuko nka Perezida Trump yabwamaganye akavuga ko buzatuma amajwi yibwa.

Ni amatora abaye mu bihe bikomeye kuko iki gihugu cyashegeshwe n’icyorezo cya Coronavirus bivugwa ko cyagize ingaruka ku banyamerika barenga miliyoni icyenda banduye mu gihe abarenga ibihumbi 236 bo bapfuye.

Kugeza kuri uyu wa Mbere, Abanyamerika miliyoni 93 bari bamaze gutora uwo bumva ko agomba kubayobora mu myaka ine iri imbere.

Kugeza ubu, amahirwe menshi ahabwa Joe Biden gusa ibintu bishobora guhinduka umunota ku wundi kuko no mu myaka ine ishize, Trump ntiyahabwaga amahirwe ugereranyije na Hillary Clinton bahatanaga.

Leta zifite umubare munini w’abatora (electors) nizo zihanzwe amaso. Izo zirimo nka Pennsylvania ibarirwa abatora 20, Ohio ifite 18, Georgia ifite 16, Florida ifite 20, North Carolina ibarirwa 15, Wisconsin ibarirwa 10, Michigan ibarirwa abatora 16 na Arizona ibarirwa 11.

Kugira ngo umuntu atorerwe kuyobora Amerika agomba kuba afite nibura amajwi 270, ateranywa bitewe n’ayo buri leta iba ibarirwa. Ubwo Trump yatorwaga, yatsinze bikomeye muri izi leta ziba zifite umubare munini w’abatora nko muri Pennsylvania.

Joe Biden na Donald Trump nibo bahataniye umwanya w'Umukuru w’Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .