Biteganyijwe ko Biden azarahirira kuyobora Amerika tariki 20 Mutarama 2021, agasimbura Trump utarabashije gutsindira manda ya kabiri mu matora yabaye mu Ugushyingo 2020.
Ni amatora Trump yakunze kuvuga ko yabayemo uburiganya akibwa amajwi, nubwo nta bimenyetso simusiga yagiye atanga bishyigikira ibirego bye.
Mu gisa no kwihimura, ikinyamakuru Axios cyatangaje ko Trump ari gutegura inama ikomeye izabera muri Leta ya Florida umunsi Biden azaba ari kurahira. Ni ibintu bidasanzwe kuko ubundi yakabaye yitabira umuhango w’irahira ry’umusimbuye bagahererekanya ububasha.
Bivugwa ko mu gihe kurahira kwa Biden kuzaba gukurikije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, Trump we azahuriza abantu benshi hamwe ku kibuga cy’indege, akahatangariza imigambi mishya ya politiki ye irimo no kuzongera kwiyamamaza mu 2024.
Mu byo Trump azaba yirinda harimo imyigaragambyo y’abatamushyigikiye, imigenzo n’amashimwe biha ikaze Perezida mushya atemera n’ibindi.
Abahagarariye ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump banze kugira icyo batangaza kuri iyo nkuru, icyakora umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Judd Deere yavuze ko ntawe uzi ibyo Perezida atekereza gukora mu minsi iri imbere ku buryo yakwemeza ko atazitabira kurahira kwa Biden.
Deere yavuze ko nihagira impinduka ziba ku byo Perezida yateganyije gukora ku munsi w’irahira rya Biden, azabitangaza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!