00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukobwa yafunzwe azira gutuka abapolisi basanze asomanira mu modoka

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 12:11
Yasuwe :

Umukobwa w’imyaka 26 wo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu n’izahabu y’amashillingi ibihumbi 20, azira gutuka abapolisi bamusanze ari gusomana n’umugabo mu mudoka.

Ku wa 24 Mutarama 2023 nibwo kuri Thika Road Mall, abapolisi babiri babonye umuvundo w’imidoka wabaye mwinshi, bajya kureba icyabiteye, ni ko gusanga Tabby Ndung’u n’undi mugabo bahagaritse imodoka mu muhanda hagati, bari gusomana nta kindi bitayeho.

Abapolisi babasabye guhagarika ibyo barimo bagatwara imodoka abandi bakabona inzira, Tabby ahita atangira gusakuza abatuka.

Aba bapolisi bahise batanga ikirego kuri sitasiyo ya polisi ya Kasarani, afatirwa ibi bihano.

Tabby Ndung’u yakatiwe igifungo cy'amezi atandatu kubera gutuka abapolisi basanze asomanira mu modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .