Umujyi wo mu Bushinwa wabujije abaturage kurya imbwa n’injangwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Mata 2020 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Shenzen mu Bushinwa, wabaye uwa mbere muri icyo gihugu uhagaritse icuruzwa ry’inyama z’imbwa n’injangwe.

Bije nyuma y’aho bikomeje guhwihwiswa ko icyorezo cya coronavirus cyaba cyaraturutse ku nyamaswa zo mu gasozi, ubwo cyatangiriraga mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa.

Umujyi wa Shenzen watangaje ko iryo tegeko rizatangira kubahirizwa guhera tariki 1 Gicurasi uyu mwaka.

Umuryango Humane Society International (HSI) ugaragaza ko buri mwaka, imbwa zisaga miliyoni 30 zibagwa muri Aziya.

Nubwo imbwa n’injangwe ziribwa mu Bushinwa, BBC yatangaje ko atari umuco wa benshi mu batuye icyo gihugu ndetse ngo hari abavuga ko batarazirya cyangwa ko badashobora kubikora.

Dr Peter Li, inzobere mu muryango HIS yashimye icyemezo cyafashwe kuko cyabangamiraga inyamaswa, avuga ko nibura mu Bushinwa imbwa zigera kuri miliyoni 10 n’injangwe miliyoni enye zibagwa buri mwaka.

Muri Gashyantare uyu mwaka, u Bushinwa bwahagaritse ubucuruzi no kurya inyama z’inyamaswa zo mu gasozi.

Nubwo icyorezo cya coronavirus hari abagisanisha n’inyama z’inyamaswa zo mu gasozi, abashakashatsi ntibarabasha kwerekana inkomoko yacyo.

Gucuruza cyangwa kugura inyama z'imbwa n'injangwe mu Bushinwa byahagaritswe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .