00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wo mu Burusiya waciye imyambaro ya kisilamu mu mashuri

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 October 2024 saa 12:28
Yasuwe :

Abayobozi bo mu mujyi wa Vladimir uherereye mu Burasirazuba bw’Umurwa Mukuru Moscow mu Burusiya, babujije abanyeshuri kwambara imyambaro ifite aho ihuriye n’imyemerere mu gihe bari ku ishuri.

Abarebwa cyane n’iri bwiriza ni abayisilamu, aho batemerewe kwambara ibitambaro bipfuka mu maso cyangwa mu mutwe bizwi nka ’hijabs’ cyangwa ’niqabs’.

Minisiteri ishinzwe uburezi muri ako gace, yatangaje ko ari uburyo bwo kugenzura imyitwarire myiza y’abanyeshuri.

Bavuze ko bigamije kubahiriza Itegeko Nshinga ry’u Burusiya, rigena ko mu bigo bya Leta hatagomba kuvangwamo ibijyanye n’imyemerere.

Aka gace ka Vladimir kashyiriweho iri bwiriza, gatuwe na 1% bari mu idini ya Islam.

Abanyeshuri mu Burusiya basabwe kwirinda imyambaro igaragaza amadini basengeramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .