– U Burusiya bwahaye nyirantarengwa ya Nyuma ingabo za Ukraine muri Mariupol
– Moscow yirukanye abadipolomate 31 bo mu Burayi
– Abahoze mu gisirikare muri Ethiopia bangiwe kujya kurwana muri Ukraine
– Perezida Zelensky yavuze ko iyo babona intwaro nk’iz’u Burusiya baba baratsinze intambara
U Burusiya bwatanze nyirantarengwa nshya
U Burusiya bwabahaye kugeza 1100 GMT zo kuri uyu wa Gatatu (saa saba ku isaha y’i Kigali), kugira ngo abasirikare ba Ukraine bose basigaye muri Mariupol bamanike amaboko. Gusa Ukraine yatangaje ko barwana kugeza ku munota wa nyuma.

Meya wungirije w’umujyi wa Mariupol yatangaje ko hari abasivili benshi baheze mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal hamwe n’abasirikare benshi bari kumwe.
Yabwiye BBC ati "Ni abasivili babaga mu nzu zo hafi aho zasenywe ndetse n’abakozi bo mu nganda z’ibyuma. Bazi neza ko izo nganda zifite ubwirinzi bw’ibisasu ndetse bamwe bazigamiye ibiribwa n’amazi muri ubwo bwihisho. Ni yo mpamvu bahisemo kuba muri ubwo bwihisho hamwe n’imiryango yabo."

Uretse ibyo bafitemo imbere, nta bundi butabazi bushobora kubageraho kuko bazengurutswe n’ingabo z’u Burusiya. Igishoboka gusa ni ukumanika amaboko.
Tuba twaratsinze intambara - Zelensky
Mu ijambo yavuze nijoro, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko igihugu cye kiba cyaratsinze intambara iyo kigira intwaro nziza "zijya kumera nk’izirimo gukoreshwa n’u Burusiya."
Yakomeje ati "Tuba twaramaze kurangiza iyi ntambara."
Perezida Zelensky yavuze ko mu biganiro agirana n’abandi bayobozi bo mu Burayi na Amerika, bidakwiye ko "Ukraine igera aho isaba ibyo abafatanyabikorwa bayo bamaranye imyaka myinshi mu bubiko."
Yavuze ko ibihugu nibibaha intwaro byabemereye, zizarokora ubuzima bw’ibihumbi by’abaturage ba Ukraine.
Amerika yemeye gutanga izindi ntwaro
Nyuma y’inama yabaye kuri uyu wa Kabiri, Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibindi bihugu by’u Burayi byemeye kongera intwaro zirimo guhabwa Ukraine. Ni ikiganiro cyabaye mu ikoranabuhanga, cyamaze iminota 90.
Perezida Joe Biden byitezwe ko aza gutangaza indi nkunga ya gisirikare ingana na miliyoni $800, ingana n’iyo yatangaje mu cyumweru gishize.
Ibitero birakomeje muri Donbas
Inzego z’ubutasi z’u Bwongereza zemeje ko mu majyaruguru ya Ukraine ibitero bizakomeza kuba bike, ariko bigiye kwiyongera cyane mu burasirazuba, mu gice kizwi nka Donbas. Ni ho habarizwa ibice byigumuye kuri Ukraine bya Luhansk na Donetsk.
Ni ibitero kandi ngo bigomba no kugera mu bice byinshi bya Ukraine.
U Bwongereza bukomeza buti "Ibitero by’u Burusiya ku mijyi itandukanye muri Ukraine bigaragaza ubushake bwo kugerageza gukumira ubufasha burimo kwinjira muri Ukraine no kuba intwaro zagera mu burasirazuba bw’igihugu."
U Burusiya bwirukanye abadipolomate b’u Burayi
U Burusiya bwatangaje ko bwirukanye abadipolomate 31 bo mu bihugu bitatu byo mu Burayi, nyuma y’ukwirukanwa kw’abadipolomate babwo.
Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yatangaje ko abadipolomate 15 bo mu Buholandi "batemerewe kuba ku butaka bwabwo", bakaba bahawe ibyumweru bibiri byo kuba bavuye mu Burusiya.
Moscow kandi yahaye igihe nk’icyo abakozi ba ambasade y’u Bubiligi kubera ko nabwo bwiruknye abakozi 21 ba ambasade b’u Burusiya, mu kwezi gushize.
Abanya-Ethiopia bangiwe kujya kurwana muri Ukraine
Abantu amagana kuri uyu wa Kabiri bazindukiye kuri ambasade y’u Burusiya muri Ethiopia, bitwaje ibyagombwa nk’abahoze mu ngabo.
Basabaga guhabwa uburenganzira bakajya gufasha ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.

Corporal Tarekegn Wassie yatangaje ko bamenye amakuru ko u Burusiya burimo kwandika abarwanyi bo kujya gukorera ibigo byigenga bicunga umutekano no gusanga ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.
Yabwiye Anadolu Agency ati "Naje kugerageza amahirwe yanjye."
Yakomeje ati "Nkunda u Burusiya kandi bampaye umushahara mwiza nagenda nubwo hari ibindi byago bijyana nabyo."
Gusa ambasade y’u Burusiya yababwiye ko idashobora kubafasha.
❗❗❗Statement by the Embassy of the Russian Federation in the Federal Democratic Republic of Ethiopia❗❗❗ pic.twitter.com/GwQ4LjmYW3
— Russia in Ethiopia (@RusEmbEthiopia) April 19, 2022
Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri yavuze ko u Burusiya buha agaciro ikimenyetso gikomeye bagaragarijwe na Ethiopia, yakomeje no kubashyigikira mu buryo yagiye itora ku myanzuro ikomeye mu Umuryango w’Abibumbye.
Gusa ngo u Burusiya bugendera ku mategeko, kwinjiza abanyamahanga mu ngabo z’igihugu ntibyemewe.
Buti "Muri urwo rwego, mu gihe dushimira byimazeyo abaturage ba Ethiopia bakomeje kugaragaza impungenge, turifuza kubamenyesha ko Ambasade itemera ubusabe ubwo ari bwo bwose bwo kwinjira mu Ngabo z’u Burusiya. Duhamya ko Ingabo z’u Burusiya zifite ubushobozi buhagihe bwo kuzuza inshingano zose zihabwa."
Google yahakanye gushyira ku karubanda ibikoresho by’ingabo z’u Burusiya
Ikigo cy’Abanyamerika, Google, cyahakanye ibirego byo kuba kirimo gushyira ku karubanda ibigo bya gisirikare n’ahandi hantu h’ingenzi mu Burusiya, binyuze muri serivisi yayo igaragaza ahantu hatandukanye, Google Maps.
Iki kigo cyaje gushinjwa kugaragaza neza hifashishijwe ibyogajuru, ibigo by’indege za gisirikare n’ubwato bw’intambara by’u Burusiya.
Umwe mu bakoresha Twitter ni we washyize ahabona ayo makuru, ayaherekeresha amafoto ane agaragaza ubwato bugwaho indege z’intambara, n’indi foto igaragaza ubwato bunini bw’intambara.
Gusa Google yaje gutangaza ko "Nta mpinduka twakoze mu buryo amafoto agaragara hakoreshejwe icyogajuru, mu Burusiya."
Hi there, please note that we haven’t made any blurring changes to our satellite imagery in Russia.
— Google Maps (@googlemaps) April 18, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!