Ku wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, Donald Trump Jr yashyize kuri Instagram amashusho ya se (Donald Trump) ari kumwe na Zelenskyy, arangije ayakurikiraza amagambo agira ati “Harabura iminsi 38 kugira ngo ubure amafaranga wahabwaga”.
Donald Trump Jr atangaje ibi mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariyo ifatwa nk’umuterankunga mukuru wa Ukraine mu ntambara irimo n’u Burusiya. Kuva muri Gashyantare 2022, iki gihugu cyahaye Ukraine arenga miliyari 170$.
Amagambo ya Donald Trump Jr ajya gusa neza n’aya se, umaze iminsi avuga ko Zelenskyy ariwe muntu wabayeho ugira amayeri adasanzwe kuko buri uko yasuraga Amerika yatahaga yemerewe arenga miliyari 60$.
Uyu mugabo wamaze gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, yavuze ko namara kugera ku butegetsi azahita ahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiya.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!