Mu Ukuboza 2023 ni bwo Ubushinjacyaha bukorera i Los Angeles muri Leta ya California bwatanze ikirego, busobanura ko Hunter yanze kwishyura imisoro igera kuri miliyoni 1,4 z’amadolari ya Amerika hagati ya 2016 na 2019 ubwo yari mu nama y’ubutegetsi y’ikigo Burisma cy’Abanya-Ukraine na CEFC China Energy cy’Abashinwa.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mu gihe yari mu nama z’ubutegetsi z’ibi bigo, yinjije amadolari miliyoni zirindwi, akoresha hafi miliyoni eshatu mu kugura ibihenze birimo imodoka, hoteli n’ibiyobyabwenge, ntiyatekereza ku kwishyura umusoro.
Ubwa mbere, Hunter yari yasabye ko iki kirego gihagarikwa, asobanura ko abamukozeho iperereza bakoreshwa na politiki kandi ko yarezwe bitewe n’uko abagize Inteko Ishinga Amategeko bo mu ishyaka ry’Aba-Républicains barwanyaga se, Perezida Biden, bigera n’aho bashaka kumweguza.
Byageze aho Hunter n’abanyamategeko be bagaragaza ko yiteguye kugirana n’Ubushinjacyaha amasezerano yo kwishyura uyu musoro, ariko akagirwa umwere, gusa Ubushinjacyaha bwarabyanze, bugaragaza ko ibyo bitabaho mu mategeko ya Amerika.
Kuri uyu wa 5 Nzeri 2024, ubwo abashinjacyaha bari bamaze gusomera urukiko rwa Los Angeles ibyaha bashinja Hunter, umucamanza yabajije Hunter niba byose abyemera, asubiza ati “Ndabyemera”.
Umunyamategeko Abbe Lowell wunganira Hunter yasobanuye ko umukiriya we yafashe icyemezo cyo kwemera ibyaha kubera ko adashaka ko inshuti ze n’abo mu muryango we bongera kumuhatangaho ubuhamya.
Uru ni urubanza rwa kabiri kuri Hunter kuko muri Kamena 2024, yahamijwe ibyaha bitatu bifitanye isano no kuba yarabeshye ko atagikoresha ikiyobyabwenge cya Cocaine ubwo yaguraga imbunda no kuba yarayikiresheje akinywa iki kiyobyabwenge. Ni ibyaha bishobora kuzatuma akatirwa igifungo cy’imyaka 25.
Mu gihe Hunter ategereje gufungwa mu Ukuboza 2024 kubera ibi byaha bitatu, umunyamategeko Lowell yabwiye urukiko ko muri uru rubanza rwabereye muri Delaware, abashinjacyaha bishimiye kwandagaza umuryango w’umukiriya we, bityo ko adashaka ko byongera kubaho.
Ati “Nyuma yo kubona ko abashinjacyaha bishimiye agahinda k’umuryango we mu rubanza rwabereye muri Delaware, no kubona ko bashaka kongera kubikorera muri California, Hunter yafashe icyemezo cyo kwemera byaha mu rwego rwo kurinda abo akunda akababaro katari ngombwa no kwandagazwa.”
Me Lowell yasobanuye ko kuburanisha urubanza rwa kabiri rwa Hunter byari kuba ari ukurangiza umuhango kuko ngo nta n’ibimenyetso byose byari kugaragzwa cyangwa se ngo bishingire ku butabera nyakuri.
Umucamanza Mark Scarsi yatangaje ko nyuma y’aho Hunter yemeye ibi byaha, azakatirwa igifungo kitarenze imyaka 17 n’ihazabu iri hagati y’amadolari 500.000 na miliyoni 1.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!