Ni ubwa mbere uwa hafi mu muryango w’ukiri ku buyobozi bwa Amerika ahamijwe ibyaha, kandi hari abasesenguzi bagaragaza ko nubwo icyaha ari gatozi, iki cyemezo kizagira ingaruka kuri Perezida Biden ushaka kongera guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugumu matora yo mu Ugushyingo 2024.
Iyi mbunda ya ‘Revolver’ Hunter yayiguze mu iduka ryo mu gace ka Delaware mu Ukwakira 2018, ariko ngo ubwo yuzuririzaga inyemezabwishyu, yabeshye ko adakoresha ikiyobyabwenge, nyamara ngo yari akiri imbata ya Cocaïne.
Ikinyamakuru CNN cyatangaje ko ibyaha bibiri bifitanye isano no kuba yarabeshye ko atagikoresha ikiyobyabwenge, ikindi kikaba icyo gutunga imbunda mu gihe yakoreshaga umuti utemewe n’amategeko.
Hallie Biden wabaye umugore wa Hunter, tariki ya 6 Kamena 2024 yasobanuriye urukiko ko yigeze gusaka imodoka y’umugabo we mu 2018, asangamo Cocaïne n’iyi mbunda, ahitamo kuyijugunya. Ni ubuhamya bwashimangiraga ko umuhungu wa Perezida Biden yaba yarakoze ibi byaha.
Uyu mugore yagize ati “Nk’uko nari nsanzwe mbigenza, mu gitondo cya tariki ya 23 Ukwakira 2018 nagiye mu modoka ye, nyisangamo ibintu byinshi birimo ibisigazwa bya Cocaïne, ibyo kuyinywesha n’imbunda, numva birandenze. Iyo mbunda nayipfunyikanye ubwoba, nyishyira mu ishashi, njya kuyijugunya.”
Mu bandi batanze ubuhamya muri uru rubanza harimo umukozi w’urwego rwa Amerika rushinzwe iperereza (FBI), Erika Jensen, watangije iperereza kuri Hunter mu 2018. Uyu yabwiye urukiko ko afite ibimenyetso birimo amafoto bigaragaza ko uregwa yakoreshaga Cocaïne mu gihe yaguraga imbunda.
Inyangamugayo zaburanishije uru rubanza zafashe icyemezo cyo gusubika isomwa ryarwo ho umunsi, mbere y’uko zitangaza igihano zakatiye umuhungu wa Perezida Biden.
Ibyaha Hunter yahamijwe bihanishwa igifungo kigera ku myaka 25 n’ihazabu ya 750.000$, icyakoze ashobora koroherezwa igihano bitewe n’uko ari ubwa mbere ahamijwe ibyaha n’inkiko.
Urukiko rwasobanuye kandi ko Hunter azafungwa nyuma y’iminsi 120 urubanza rwe ruciwe. Ni ukuvuga ko azajya muri gereza mu gihe hazaba habura iminsi mike ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu abe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!