00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhinde Gautam Adani yahigitse Bezos ku mwanya wa kabiri w’abakire ku Isi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 23 September 2022 saa 11:26
Yasuwe :

Umukire wo mu Buhinde, Gautam Adani, amaze iminsi mike ari we muntu wa kabiri ku Isi utunze amafaranga menshi, ahigitse Umunyamerika Jeff Bezos wigeze kumara igihe kinini ari ku mwanya wa mbere.

Adani ubu atunze miliyari 146$. Ni we mukire wa mbere wo muri Aziya, ndetse ni na we wa mbere ukomoka muri Aziya winjiye mu bakire batatu ba mbere ku Isi.

Akurikiye Elon Musk ukiri ku mwanya wa mbere, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 263,9$.

Adani ni we nyiri sosiyete yitwa Adani Group ifite inganda nyinshi zikora ibijyanye n’amabuye y’agaciro, ingufu, ikoranabuhanga, ibiribwa n’ibindi. Ahigitse Mukesh Ambani wari umukire ukomeye mu Buhinde.

Umwaka wa 2022 watangiye uyu mugabo ari ku mwanya wa 14 none mu gihe kitageze ku mezi 10 ni uwa kabiri. Umutungo wa Adani umaze kwiyongeraho miliyari 60,9$ kuva uyu mwaka watangira.

Mu bakire icumi ba mbere ku Isi, harimo Abahinde babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .