Amakuru y’uko Campa Cola igiye gusubira ku isoko yazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga, cyane abakuze banywa iki kinyobwa kidasembuye.
Mu mpeshyi y’uyu mwaka nibwo Ambani ateganya gushyira ku isoko Campa Cola izaba iri mu moko atatu, harimo imwe ya Cola, lemon n’iya Orange.
Iki kinyobwa cyigeze kwandika izina muri Aziya y’Amajyepfo cyane mu gihe Coca-Cola zabaga zidahari.
Campa Cola yakorerwaga mu Buhinde kuva kera. Isobanurwa nk’ikinyobwa kidasembuye cyakunzwe cyane mu myaka ya 1970 na 1980 mu bice byinshi kikarusha Pepsi na Coca-Cola.
Uko imyaka yagiye ishira, byatumye izi sosiyete zindi zikura Campa ku isoko, ari nayo mpamvu Mukesh Ambani ashaka kongera kuyigarura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!