Umuyobozi wa Chelsea yatandukanye n’umugore we

Yanditswe na M Moïse
Kuya 7 Kanama 2017 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Umuherwe w’Umurusiya uyobora Chelsea FC yo mu Bwongereza, Roman Abramovich, yatandukanye n’umugore we Dasha Zhukova nyuma y’imyaka 10 barushinze.

Uyu muryango wari umaze kubyarana abana babiri watangaje iby’itandukana ryawo kuri uyu wa 7 Kanama, icyemezo bombi bumvikanyeho nk’uko itangazo basohoye ribivuga.

Bagize bati “Nyuma y’imyaka 10, twembi twafashe icyemezo gikomeye cyo gutandukana.”

Daily Mail yanditse ko aba bombi bavuze ko bazakomeza gukorana mu ishoramari bahuriyeho ririmo inzu ndangamurage y’ubuhanzi bugezweho iri i Moscow n’Ikigo ndangamurage kiri i Saint Petersburg n’ibijyanye no kurera abana babo babiri Aaron Alexander na Leah Lou.

Iki cyemezo cyafashwe nk’igikomeye kuri aba bombi, kije nyuma y’icyumweru kimwe, uyu muherwe yitabiriye ibirori mu Mujyi wa St Petersburg atari kumwe n’umugore we, akagaragara ahuza urugwiro na bamwe mu bari babyitabiriye.

Mu minsi ishize, Roman yitabiriye ibirori byabereye i St Petersburg atari kumwe na Zhukova, ababijemo bamwifotorezaho

Ku rundi ruhande, Dasha Zhukova w’imyaka 36 na we yagaragaye yishimana n’abakire bo muri New York ndetse asangira ifunguro n’umwe mu nshuti z’umunyamideli ukomeye Karlie Kloss, Joshua Kushner.

Abramovich yashakanye na Dasha Zhukova mu 2008 mu birori byabereye mu muhezo ndetse iby’umubano wabo byagizwe ibanga imyaka itandatu yose mbere y’uko bishyirwa hanze mu 2014.

Uyu muryango wari ufite inzu zo guturamo i Londres, Moscow, Colorado no mu Majyepfo y’u Bufaransa ndetse uyu mugabo atunze amwe mu mato manini ku isi.

Zhukov wari umugore wa gatatu wa Roman, yavukiye i Moscow mu Burusiya ku mugore w’umuhanga mu bya siyansi ndetse se akaba yaracuruzaga ibikomoka kuri peteroli. Yahuye na Abramovic mu 2005, ubwo yabanaga n’umugore we wa kabiri Vyacheslavovna Malandina, bivugwa ko hari mu gitaramo gitangira umwaka.

Muri iki gihe Zhukov yakundanaga n’umukinnyi wa Tennis w’Umurusiya Marat Safin gusa byatangiye gukekwa ko yaba afitanye umubano wihariye na Abramovich mu 2007 ubwo uyu mugabo yatandukanaga n’umugore we wa kabiri.

Muri Gashyantare 2009, Zhukov yagizwe Umwanditsi mu kinyamakuru cyandika iby’imideli,POP ndetse n’ikigo cy’ubuhanzi mu Burusiya byose biterwa inkunga n’umugabo we.

Roman n'umugore we bafashe icyemezo cyo gutandukana nyuma yo kubyarana abana babiri

Abramovich yashakanye n’umugore we wa mbere, Olga Yurevna Lysova mu 1987 gusa batandukanye nyuma y’imyaka itatu barushinze. Mu 1991 yashakanye na Irina Vyacheslavovna Malandina, batandukanye nyuma y’imyaka 16 babyaranye abana batanu.

Ikinyamakuru Forbes Magazine gitangaza ko Abramovich ari ku mwana wa 139 mu baherwe ku isi aho umutungo we ubarirwa muri miliyari zirindwi z’ama-pound.Uyu muherwe amafaranga ye ayakomora mu bikorwa bye yubatse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Dasha yagaragaye atambaye impeta ubwo yizihizaga isabukuru ari kumwe n'abana be ku ya 8 Nyakanga 2017 i New York
Umuherwe w'Umurusiya, Roman Abramovich n'umugore we Dasha Zhukova bamaze gutandukana
Roman Abramovich mu iserukiramuco rya Kinotavr Film Festival ryabereye i Sochi muri Kamena
Zhukova w'imyaka 36 yatandukanye n'umugabo we
Umuherwe Abramovich na Zhukova bari mu bihe byabo byiza mu 2014

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .