Donald John Trump, umugabo w’imyaka 78 utarigeze na rimwe aba umunyapolitiki kugeza ejo bundi mu 2015, azaba ahanganye na Kamala Harris wabaye umushinjacyaha n’umusenateri uhagarariye Leta ya California, nawe akaba atari umugore utakiri muto kuko amaze kugwiza imyaka 60.
Ariko se aba bakandida bafite ubushobozi ki? Igisubizo reka tugishakire mu byo bakoze mbere yo kwisanga aha ku gasongero, duhereye kuri Donald Trump.
Ku myaka 78, uyu mukambwe yabonye byinshi. Byose byatangiye mu mpeshyi ya 1946, amezi umunani n’iminsi mike nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, i Queens mu Mujyi wa New York ku bitaro bizwi nka ‘Jamaica Hospital,’ Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaravutse.
Umwana wa gatatu mu bana bane, Trump ni ‘umutawuneri’ wavukiye mu Mujyi awukuriramo, awubakamo awukiriramo aramamara aratunga ariko aranga ntiyanyurwa arakomeza arashakashaka, arenga ibyo ‘kugafata i New York’ ashaka kugafata ku Isi nzima.
Iy’ubusamo yagombaga kuba White House; kuko kuyobora Amerika bikugeza ku gasongero k’ubutware bw’Isi. Ngaho aho Trump yahanganiye akuze, ariko intekerezo zabyo tuzibona iyo mu mabyiruka ye, muri za 1970 benshi aha tutarabona izuba.
Ariko se ko uyu mugabo uzwiho gutukana, akavugwaho irondaruhu ndetse agashinjwa guhohotera abagore 26 bose, ni gute yisanze ari mu bahataniye kuyobora Amerika?
Inyana kenshi iba iya mweru, ubanza tunyuze kuri se twahakura ibisubizo bizima. Fred Trump yari w’umugabo w’igitinyiro, bamwe baseka gake byabaye ngombwa. Icyakora yari n’umugabo w’umunyabwoba, wahoraga atinya ko abana be bazaba ibirumbo, bakicwa n’ibiyobyabwenge no gusahinda.
Nubwo yari atunze, yoherezaga Trump mu baturanyi abashyiriye ibinyamakuru kugira ngo amwigishe ‘gukora’.
Ku myaka 13 yagiye kwiga mu ishuri rya gisirikare yamazemo imyaka itanu, arivamo ameze neza neza nk’uko se yashakaga, ari umwana ufite intumbero, udakunda gutsindwa kandi uhatana bikomeye.
Hadaciye kabiri yamwinjije mu bucuruzi, aho yabaye umwe mu bagenzura inyubako zirenga ibihumbi 14 yari afite mu Mujyi wa New York, ubwo hari mbere y’uko ziyongera zikagera mu bihumbi 27.
Izi nyubako zari iziciriritse ziturwamo n’ab’amikoro make, Abirabura bakaba bamwe mu bazishakaga cyane. Gusa Trump yaciye iteka, asaba abakozi be kujya bagora Abirabura bose bifuza kuzituramo, bamwe bakabwirwa ko ibiciro biri hejuru cyane bakijyana, abandi bakabwirwa ko inyubako zashize, Umuzungu uhanyuze ayishaka akayibona atabajije kabiri.
Byageze ubwo ubushinjacyaha bwa Leta bugeza Trump mu manza kubera iki kibazo, ubwo yari afite imyaka 27 gusa.
Ni urubanza rwahinduye ubuzima bwe cyane kuko rwamuhuje na Roy Cohn, umunyamategeko ugendera ku mahame akaze yo guhakana icyaha nubwo cyaba cyarakorewe mu ruhame.
Trump yarahakanye aratsemba nubwo abakozi be bari mu bamushinjaga, kandi koko byarangiye adahamwe n’icyaha kuko yemeye gushyira hanze amatangazo avuga ko inyubako ze zakira Abirabura, gusa nawe ntiyahamwa n’icyaha cy’irondaruhu.
Mu 2016, Hillary Clinton yarasebye cyane ubwo yazamuraga iby’iyi ngingo mu kiganiro mpaka, Trump akamwihenuraho avuga ko atahamwe n’icyaha, bityo na Hillary adakwiriye kukimuhamya.
Trump n’abagore rwarahize
Donald Trump afite abana batanu yabyaye ku bagore batatu batandukanye, barimo n’uwamushinje ihohotera rishingiye ku gitsina. Muri rusange, abagore 26 bashinje Trump iki cyaha.
Nubwo yahamwe n’ikirego kimwe muri ibi byose, biragoye guhakana ibivugwa n’aba bagore kuko mu mvugo za Trump nyirizina, atahwemye kuvuga kuri iyi ngingo.
Rimwe yigeze kugira ati “Nkururwa by’ako kanya n’abagore beza, mpita ntangira kubasoma, ni nka rukuruzi, mpita mbasoma ako kanya. Sinjya ntegereza kandi iyo uri icyamamare, barakureka ukabibakorera. Wakora icyo ushaka, wabakora ku gitsina, wakora buri kimwe cyose ushaka.”
Ibanga ryo ’kwigira igitangaza’
Mu bijyanye n’imitekerereze, abantu kenshi bahora biyifuriza ibyiza. Niyo mpamvu twubaha umuntu ufite ibyiza yagezeho, kuko biba ari ikimenyetso cy’ibishoboka kuri twe.
Nk’ubu iyo tuvuze Trump, benshi twumva umugabo w’umukire ufite inyubako nyinshi cyane kandi ndende, nyamara nyinshi muri zo ntabwo ari ize, ahubwo zikoresha izina rye. Gusa nanone Trump agira inyubako ye y’agatangaza, izwi nka Trump Tower.
Ni inyubako ndende kandi igeretse kenshi, ariko se ni kangahe? Bamwe bavuga ko ari 68, abandi bakavuga 58. Abakozi ba Trump bakunze kuvuga ko ifite inyubako 68, nyamara abahanga bagenzura neza umubare w’inyubako ugereranyije n’inyubako zireshya nkayo, bakabihakana.
Nta na rimwe wigeze utekereza ko Trump nk’umuntu wagowe n’ubucuruzi, nyamara nubwo yahiriwe, afite na byinshi yakoze birahomba.
Trump yigeze gucuruza inzoga za vodka, imideli, wine, amakarita, igikoresho gisuzuma inkari, intebe zo mu nzu, kaminuza, ikigo cy’ubukerarugendo, amazi yo kunywa, ikigo gikora ubwikorezi bwo mu kirere n’ibindi byinshi yagerageje ariko ntibimuhire.
Ubundi Trump yarazindutse afata telefoni ahamagara Jonathan Greenberg wari umunyamakuru wa Forbes, warimo gukora inkuru ku Banyamerika 400 bakize kurusha abandi.
Trump icyo gihe yahamagaye yigize John Barron wari Visi Perezida wa Trump Organisation, abwira Greenberg ko afite amakuru y’uko Trump agenzura 90% by’umutungo wa Fred Trump muri rusange.
Greenberg yaje kwemera aya makuru, ashyira Trump mu bakire bakomeye cyane muri icyo gihe amubarira umutungo w’arenga miliyoni 100$, nyamara Trump ngo yari afite umutungo utarenze miliyoni 5$ ku giti cye, icyo gihe hari mu 1984.
Trump kandi yagaragaye muri Apprentice yakunzwe cyane n’Abanyamerika imwubakira izina mu buryo bufatika, ibyamworohereje cyane mu gihe cyo kwiyamamaza. Benshi bemeza ko ari icyemezo yafatiye muri White House nyuma yo kujorwa na Barack Obama wamucyuriye ku birego ‘bidashinga’ yajyaga amushinja by’uko atari Umunyamerika, ati ‘ubu noneho Trump yakwita ku bindi bifatika kurushaho.’
Kamala Harris; umugore wanyuze iy’ubusamo ikamugeza mu bushorishori
Kamala Harris uvuka ku bimukira bahuriye muri Amerika, yakuriye mu buzima busanzwe ndetse atari ku ishuri yanyuzagamo agakora muri McDonald’s mu gushaka umugati. Gusa yari umugore w’inzozi, wifuza kuzisanga yicaranye n’abakomeye.
Mu mashuri y’Amategeko yize ntabwo yari igitangaza cy’umuhanga, icyakora yagira umutima mwiza, uretse ko udahagije ngo ukugeze mu bushorishori bw’amateka.
Icyizere cyo kwisanga ahakomeye cyazamutse uyu mugore amaze guhura na Willie Brown, umukambwe wari ufite imyaka 60 wabengutswe ikibero cya Kamala akarabya indimi, akiyemeza kutaripfana akamutereta amurusha imyaka 31 yose, ariko butyo ngo nta gitangira urukundo, iyo ugize Imana rukaba urwa nyarwo.
Ni urukundo rwamaze amezi 18 rwuzuyemo ibizazane, kuko buri gihe Kamala na Willie bahoraga mu gusobanura uburyo Kamala atari umukobwa we, uretse ko kenshi yirindaga no kuvuga ko ari umugore we. Mbega wari umubano wo mu bikari, umwe ujya hanze rwahize.
Gusa mu byo utekereza byose umenye ko Kamala yakoze amahitamo yari buzagire uruhare mu kumufasha kuzamuka mu ntera kuko uyu Willie Brown yari igikomerezwa. Mu nshingano nyinshi yagize harimo no kuba Meya w’Umujyi wa San Francisco ndetse na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta ya California.
Muri icyo gihe, yagize uruhare mu gutuma Kamala abona umwanya w’Umushinjacyaha Mukuru w’Umujyi wa San Francisco, ibyakuruye impaka nyinshi kuko benshi bibazaga impamvu amwitaho bidasanzwe, kugeza ubwo amuhuje n’abakire bamukusanyirije arenga ibihumbi 600$, ibintu byari bimeze nk’inzozi ku muntu mushya.
Kubona inshingano ni kimwe ariko no kuzuzuza ni ikindi. Kamala yahuye n’uruva gusenya ubwo yangaga kuva ku izima ngo ahanishe David Hill igihano cy’urupfu, nyuma y’uko uyu mugabo yishe umupolisi.
Ibi byatumye abarimo Diane Feinstein wari Senateri wa California bamwijundika, byigisha Kamala kwigengesera akamenya kugendera mu murongo w’abakomeye, benshi bakemeza ko ibi byamukurikinye n’ubu, dore ko ari umuntu udakunda ‘gukoma rutenderi’ cyane cyane iyo bigeze ku bakomeye.
Muri make, abamunenga bavuga ko ibi bizatuma aba igikoresho, kuko bigaragara ko adafite ibitekerezo bye bwite bishobora gutuma ‘atinjirirwa’ na ba rusahurira mu nduru baryamiye amajanja bashaka umuntu uzabumva bakageza ijwi ryabo i Washington.
Amahitamo agoye mu gihe kitoroshye
Perezida mushya wa Amerika azaba afite inshingano zitamworoheye kuva i Beijing na Moscow kugera i New York na Chicago. Imbere mu gihugu, iki gihugu cy’igihangange gipfusha abarenga ibihumbi 100 ku mwaka bazize gukoresha ibiyobyabwenge bitemewe no kurenza urugero ku byemewe.
Mu 2022, abarenga ibihumbi 48 bapfuye kubera imbunda, dore ko izirenga miliyoni 460 ziri mu baturage, aho nibura hejuru ya 40% by’ingo zo muri icyo gihugu zitunze imbunda. Ibi ni inyongera ya 14% ugereranyije n’uko byari bimeze mu 1994, ariko bikarushaho kuba ikibazo bitewe n’uko abatunze imbunda kenshi batunga izirenze imwe.
Nibura 66% by’abatunze imbunda batunze izirenze imwe, 29% bagatunga izirenga eshanu. Hejuru y’ibyo, abarenga 11% by’Abanyamerika bari mu bukene. Abarenga ibihumbi 580 ntibagira aho kuba mu gihe Abanyamerika miliyoni 26 batagira ubwishingizi bw’ubuzima, nubwo batuye mu gihugu cya mbere gikize ku Isi.
Ubu bukene buterwa n’ibibazo birimo ubukungu budasaranganyije mu buryo bukwiriye, dore ko 1% by’abaturage b’iki gihugu bihariye hejuru ya 30% by’umutungo wacyo.
Ku rundi ruhande, Amerika ntiyorohewe ku rwego mpuzamahanga, aho ihanganye n’ibihugu nk’u Bushinwa. Impande zombi zimaze imyaka itandatu mu ihangana ry’ubukungu aho byombi byazamuriranye imisoro ku bicuruzwa.
Mu 2023, ibicuruzwa Amerika yatumije mu Bushinwa bingana 13.9% by’ibicuruzwa byose yatumije hanze, bivuye kuri 21.6% mu 2017.
Uretse ubucuruzi, Umuryango wa BRICS ugamije gusimbuza idolari mu bucuruzi mpuzamahanga nawo ukomeje gukaza umurego, ibyumvikanisha uburemere bw’inshingano zitegereje uzatsinda amatora we.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!