Musk ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika yabigarutseho tariki 14 Nyakanga 2024, nyuma y’uko Donald Trump wigeze kuyobora Amerika na we arashwe agakomereka ku gutwi ari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania tariki 13 Nyakanga 2024.
Trump wakomeretse mu buryo budakanganye yahise akurwa aho igitaraganya n’inzego z’umutekano.
Nyuma y’ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi Elon Musk yabwiwe n’umwe mu bakoresha urubuga rwa X ko akwiye gukuba gatatu umutekano we kuko abashaka kwica Trump na we bazamugabaho igitero.
Musk ati "Ibihe bibi biri imbere, abantu babiri mu ibihe bitandukanye bagerageje kunyica mu mezi umunani ashize. Bafashwe bitwaje imbunda nyuma y’iminota 20 uvuye ku biro bikuru bya Tesla muri Texas.”
Uyu muherwe yakunze kunenga ubutegetsi bwa Biden, avuga ko muri Gicurasi 2022 ishyaka riri ku butegetsi “ryahindutse iry’ivangura n’inzangano, bityo sinshobora kongera kubashyigikira, nzatora ishyaka rya Republicain.”
Musk yavuze ko akurikije ibyagaragaye mu kiganiro mpaka cyahuje Trump na Biden mu mpera za Kamena 2024, bigaragaza ko nta Perezida Amerika ifite.
Yanenze imikirize y’urubanza Trump yahamijwemo ibyaha 34 n’urukiko rwo muri Manhattan avuga ko yabihamijwe kubera impamvu za politike.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!