Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko “yitabye Imana mu mahoro” i Lisbon muri Portugal ndetse ngo abo mu muryango we bose bari bahari.
Uyu muherwe wavukiye mu Busuwisi, akagira ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yari n’inshuti ya hafi y’Umwami Charles III n’Umwamikazi Elizabeth II watanze mu bihe byashize.
Imiryango y’Ubugiraneza ya Aga Khan ifite ibitaro byinshi n’amashuri menshi mu bihugu bitandukanye birimo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Kenya, Tanzania, Uganda n’ahandi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Itangazo rigira riti “Tuzakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa mu guhindura ubuzima bw’abantu n’imiryango mu bice bitandukanye by’Isi nk’uko yabyifuje hatitawe ku idini cyangwa inkomoko yabo.”
BBC yanditse ko abo mu muryango wa Aga Khan bavuga ko igisekuruza cyabo kigera kuri Ismail, n’Intumwa y’Imana Muhamad.
Aga Khan ni we washinze Nation Media Group, ibamo ikigo cy’itangazamakuru cyigenga gikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni Antonio Guterres yavuze ko Aga Khan ari “ikimenyetso cy’amahoro, kwihangana no kwitanga mu Isi yuzuye ibibazo.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!