Hana yamamaye mu itsinda rya muzika ryo muri Repubulika ya Tchèque ryitwa Assonance.
Jan Rek, umwana wa nyakwigendera yatangaje ko Horka yanduye ku bushake nyuma y’uko yanze kwishyira mu kato mu gihe umuhungu we na se bari banduye iyi virusi. Ibi yabikoze kugira ngo abashe kubona icyangombwa cy’umuntu wakize Covid-19 (recovery pass).
Muri Tchèque igihamya cy’uko wikingije cyangwa ko ukirutse Covid-19 vuba kiguhesha kwinjira ahantu rusange hamwe na hamwe nko mu tubari, inzu za sinema n’inyubako mberabyombi.
Rek na se bose bikingije Covid-19, banduye ubu bwandu mu minsi mikuru isoza umwaka, gusa nyina utari ukingiye yanga kujya mu kato k’iminsi irindwi kugira ngo nawe yandure ubundi abashe kubona icyangombwa cy’umuntu wakize.
Umwana wa nyakwigendera ati “yari kuba yarishyize mu kato nibura nko mu gihe kingana n’icyumweru kimwe tukimara kwandura, ariko yahisemo kugumana natwe”.
Abarenga miliyoni 10,7 muri Tchèque banduye Covid-19 mu gihe imibare igaragaza ko abikingije bangana na 67%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!