Umuryango wa Maria Branyas watangaje kuri uyu wa Kabiri ku wa 20 Kanama 2024, ko ari bwo yitabye Imana.
Ubutumwa banyujije ku rubuga rwa X, bwagiraga buti "Maria Branyas yatuvuyemo. yagiye nk’uko yabyifuzaga: Asinziriye neza, mu mahoro kandi nta bubabare."
Bakomeje batangaza ko yari aherutse kubabwira, mu minsi ibanziriza urupfu rwe, ko "Ntabwo nzi igihe, ariko vuba bidatinze, uru rugendo rurerure rugiye kugana ku musozo."
Yarakomeje ati "Urupfu ruzansanga ngushijwe agacuho no kuba narabayeho igihe kinini, ariko nshaka kuzahura narwo mfite akamwenyu, ntekanye kandi nyuzwe."
Ikigo cya Gerontology Research Group gisanzwe gikora intonde z’abantu bafite imyaka 110 kuzamura, cyari giherutse gushyira Morera ku mwanya wa mbere mu bantu bakuze ku Isi kuva umwaka ushize.
Kuri ubu undi muntu wahise uza imbere kuri urwo rutonde ni Umuyapani witwa Tomiko Itooka ufite imyaka 116.
Morera yavukiye muri San Francisco, muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 4 Werurwe 1907, mbere y’uko umuryango we usubira gutura muri Espagne akiri muto.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!