Nadine w’imyaka 58 y’amavuko yahamijwe ibyaha 15 birimo icya ruswa.
Ahamijwe ibyaha nyuma y’aho umugabo we Bob Menendez, ubarizwa mu Ishyaka ry’aba-Démocrate wahagarariye Leta ya New Jersey mu Nteko ya Amerika mu gihe cy’imyaka 18, yari aherutse guhamwa n’ibyaha bya ruswa, agahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 11 muri gereza.
Umucamanza yavuze ko Nadine n’umugabo we Bob, bombi bafatanyaga mu byaha bya ruswa.
Yavuze ko bombi bashyize imbere inyungu zabo n’ubugugu aho kuba inyungu z’abaturage ba Amerika Senateri yari yaratorewe guhagararira.
Ni umugabo wari warishyizemo u Rwanda
Uyu musenateri ni umwe mu ba mbere bavugaga u Rwanda nabi ku manywa na nijoro. Mu kibazo cy’umwuka mubi hagati yarwo na RDC, yiyegerejwe n’ubuyobozi bwa Tshisekedi, bumuha amafaranga maze arasizora arusabira ibihano.
Kugira ngo ubuyobozi bwa Tshisekedi bugere kuri uyu mugabo, bwabinyujije mu bigo by’aba lobbyist byifashishwa mu gucengeza amatwara. Kimwe muri byo, ni Ballard Partners.
Ballard Partners yishyurwaga na Leta ya RDC ibihumbi 75$ ku kwezi mu gihe Scribe Strategies and Advisors yahabwaga ibihumbi 50$ buri kwezi. Ibyo bigo byakoraga iyo byabaga ngo byumvikanishe uruhande rwa RDC ku bagize Sena ya Amerika n’abandi bayobozi.
Umwe mu bo Ballard Partners yegereye, ni Robert Menendez.
Iki kigo cyandikiye email umuyobozi umwe ukomeye muri Amerika usanzwe ari umuntu wa hafi wa Menendez. Icyo kigo cyasabaga uwo muyobozi ubufasha mu kibazo cy’u Rwanda na RDC. Agace kamwe k’iyo email kagira kati “Nk’uko mubizi, ejo Umutwe wa M23 wigaruriye Bunagana, umujyi uri ku mupaka wa RDC.” Iyo email yanditswe na John O’Hanlon ayandikiye Heather Flynn ku wa 14 Kamena 2022.
Akomeza amubwira ko RDC ibizi neza ko M23 iri guhabwa ubufasha n’u Rwanda ndetse ko muri ibyo bikorwa hari abana bari kwicirwamo.
O’Hanlon yasobanuraga ko ari gusabira ubufasha Guverinoma ya RDC ngo komisiyo y’inteko yandikire inzego nkuru z’igihugu isaba ko hatangira iperereza ku ruhare rw’u Rwanda mu bibazo bya RDC. Ati “Ese birashoboka ko itangazo ryashyirwa ku karubanda? Haba hari ikindi gitekerezo ufite?”
Ntabwo ari ibintu byapfuye kwizana gusa kuba Ballard Partners yarahisemo kwiyegereza Menendez. Muri Gicurasi 2023, yavuze ko niba Rwanda rugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke muri RDC, ruzahura n’ingaruka zikomeye.
Muri Nyakanga 2022, Bob Menendez yanditse ibaruwa asaba igihugu cye gukura amaboko ku Rwanda no guhagarika ubufasha bwose cyarugeneraga ngo kuko ‘abayobozi barwo bafite ibyaha byinshi bakoze bishimangirwa n’itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko rya Paul Rusesabagina’.
Uyu mugabo yarakomeje agera n’aho yibasira abayobozi bakuru b’u Rwanda barimo n’Umukuru w’Igihugu, amushinja ko abangamira itangazamakuru, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe na Leta bari imbere mu gihugu kandi ko ari ibintu bimaze kumenyekana ahantu hose.
Mu buryo busa nko guharabikana, byageze n’aho we na bagenzi be yayoboraga bavuga abanyamakuru n’abandi bantu bagerageje kurwanya ‘icyemezo’ cyo kuvugurura ingingo y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza bafunzwe, abandi baburirwa irengero, ibintu batagaragariza ibimenyetso.
Ibyatangajwe na Bob Menendez bihabanye n’ukuri kuko icyemezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 101 cyaturutse ku busabe bw’abaturage binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, gusa ibi byose yarabyirengagije akagaragaza ko ari icyemezo cyari kinyuranye n’ugushaka kw’abaturage.
Yigeze no kumvikana ashimagiza Paul Rusesabagina, wahamijwe uruhare mu byaha by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda akaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, yirengagiza uburyo ibikorwa bye byasize ubuzima bw’abaturarwanda mu kangaratete.
Ubwo Rusesabagina yari afunzwe, yavuze ko “u Rwanda ari cyo gihugu cyonyine gifunze umuturage (Rusesabagina) wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bityo ko bifuza kumenya icyo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iri gukora ngo icyemure icyo kibazo.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!