Izi mpaka zije nyuma y’uko guhera mu 1968, muri icyo gihugu bitigeze biba itegeko ko abanyeshuri biga bambaye imyenda y’ishuri ‘uniforme’.
Aganira n’ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa, Brigitte Macron yatangaje ko abanyeshuri bagomba kwambara imyenda y’ishuri, kuko bibacyereza bahitamo imyenda yo kwambara mu gitondo.
Ati ‘‘Bikuraho itandukaniro! Tuzigama igihe. Bitwara igihe mu guhitamo imyenda yo kwambara mu gitondo, ndetse bitwara n’amafaranga bitewe n’ibirango by’inganda zikora imyenda.”
Akomeza agira ati ‘‘Ndasaba ko hakwambarwa imyenda y’ishuri, yoroheje idakanganye.’’
Brigitte Macron yavuze ibi nyuma y’uko Minisitiri w’Uburezi w’icyo gihugu, Pap Ndiaye, yari aherutse gutangaza ko adashyigikiye ko byaba itegeko guhatira abanyeshuri bose ko bakwambara imyenda y’ishuri.
Ku bigendanye n’izi mpaka, bamwe bagaragaje ko kwambara imyenda y’ishuri ari byiza kuko bituma hakurwaho itandukaniro mu banyeshuri cyane cyane mu bigendanye n’ubushobozi, mu gihe abandi bagaragaje ko izi mpaka atari ngombwa kuko ari ukwambura uburenganzira abanyeshuri ndetse ko kubahohotera.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!