00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Kobe Bryant yahawe impozamarira za miliyoni 16 z’amadolari

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2022 saa 07:58
Yasuwe :

Umugore wa Kobe Bryant yagenewe impozamarira za miliyoni 16 z’amadolari biturutse ku kuba amafoto y’aho impanuka y’indege yahitanye umugabo we n’umukobwa we mu 2020, yashyizwe ahagaragara.

Vanessa Bryant w’imyaka 40, yavuze ko yagize ihungabana nyuma yo kumenya ko ayo mafoto yafashwe n’abapolisi ba Los Angeles n’abazimya umuriro bakayakwirakwiza.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko abacamanza bavuze ko ubutegetsi bw’agace kabereyemo iyo mpanuka muri Los Angeles bugomba kwishyura Vanessa impozamarira z’ihungabana byamuteye.

Christopher Chester watanze ikirego afatanyije na Vanessa na we azishyurwa miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika.

Kobe Bryant wari ufite imyaka 41, umukobwa we Gianna wari ufite 13 n’abandi batandatu b’inshuti z’umuryango we bapfiriye muri iyo mpanuka muri Mutarama 2020.

Chester na we yayiburiyemo umugore we Sarah n’umukobwa we Payton.

Inkuru ya Los Angeles Times yavugaga ko abakozi b’ibiro by’ubutegetsi by’aka gace bafashe amafoto y’aho impanuka yabereye bakayakwiza mu bandi bikababaza ababuze ababo.

Vanessa Bryant na Chris Chester bagejeje ikirego cyabo mu rukiko rwa leta ya California.

Abacamanza mu rubanza bumvise uburyo abapolisi n’abazimya umuriro bafashe amafoto agaragaza abapfuye na telefone zabo bakayereka abantu, harimo abari mu kabari.

Kobe Bryant, watwaye igikombe cya NBA inshuro eshanu, yakiniye LA Lakers imyaka yose yamaze muri NBA kandi afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka ya basketball.

Umugore wa Kobe Bryant yahawe impozamarira za miliyoni 16 z’amadolari biturutse ku mafoto y'impanuka yashyizwe hanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .