Igitekerezo cyo kujyana Jill Biden mu nkiko cyatanzwe na Leo Terrell, usanzwe ari umunyategeko w’Ikigo gishinzwe kugenzura imikorere ya Guverinoma (DOGE) kiyoborwa na Elon Musk.
Leo Terrell yavuze ko hakwiriye gukorwa iperereza rigamije gutahura niba Jill Biden atarahatiraga umugabo we kwiyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe abizi neza ko arwaye kanseri.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, ni bwo byatangajwe ko Joe Biden yasanganywe kanseri ya prostate, ndetse yatangiye kugera mu magufa.
Mu butumwa Leo Terrell yashyize hanze, yavuze ko “Jill Biden yari azi ibibazo by’ubuzima bya Perezida Biden, ariko akomeza gushaka ko yiyamariza kuba Perezida.”
Uyu mugabo yavuze ko Jill Biden akwiriye gukurikiranwaho icyaha cyo gufata nabi no gutoteza ugeze mu zabukuru.
Joe Biden wayoboye Amerika muri manda imwe, ntiyabashije kwiyamamariza iya kabiri kubera ibibazo by’ubuzima byatumye ishyaka rye ry’aba-democrates ritamutangaho umukandida.
Yasimbuwe na Kamala Harris kuri uyu mwanya wo guhatanira kuyobora Amerika, ariko birangira atsinzwe na Donald Trump.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!