Umugore wa Donald Trump yamusabye kwirukana Umujyanama we mu bya gisirikare

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 15 Ugushyingo 2018 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump, arashyirwa mu majwi mu iyirukanwa rya Mira Ricardel, Umujyanama wungirije mu bya gisirikare muri iki gihugu.

Uyu mugore agiye kuvanwa kuri uyu mwanya nyuma y’amezi arindwi gusa awugiyeho, akaba yari yungirije John Bolton usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Trump mu bya Gisirikare.

Ibinyamakuru birimo Reuters byatangaje ko Melania Trump yasabye umugabo we Donald Trump kwirukana Ricardel kubera uburyo yafashwe ubwo aheruka gusura umugabane wa Afurika.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umugore wa Trump, Stephanie Grisham, mu itangazo yashyizeho umukono, rigira riti “Nk’umugore w’Umukuru w’Igihugu, abona [Mira Ricardel] adakwiriye gukomeza gukora muri White House.”

Ibitangazamakuru birimo Wall Street Journal kandi bivuga ko itsinda rya Melania Trump ryari rimuherekeje ubwo yasuraga umugabane wa Afurika, ryagiranye amakimbirane na Ricardel ubwo bari mu ndege.

Abakozi bo mu Biro by’Umukuru w’Igihugu bivugwa ko ngo bagiranye amakimbiranye na Ricadel biturutse ku kuba ubwo bari mu ndege yarasabye ko yakoresha umutungo w’Urwego rw’Ubujyanama bw’Igihugu mu by’umutekano mu ruzinduko rwa Melania muri Afurika.

Abantu bo hafi ya Melania bavuga ko Ricardel ariwe ukwiye kuryozwa kuba hari inkuru nyinshi zasohotse mu bitangazamakuru zivuga nabi umugore wa Perezida Trump.

Umugore wa Donald Trump yamusabye kwirukana Umujyanama we mu bya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza