Umugore wa Ambasaderi wiciwe muri RDC arashinja PAM ubugambanyi

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Umugore wa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Luca Attanasio, uherutse kwicirwa muri iki gihugu yavuze ko yagambaniwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani ‘ Corrierre Della Sera’ umugore wa nyakwigedera, Zakie Seddiki yavuze ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku biribwa,PAM ritakoze ibishoboka byose kugira ngo umugabo we n’abo bari bari kumwe barindwe.

Ati ”Bwari ubwa Mbere umugabo wanjye avuye mu Mujyi wa Kinshasha adaherekejwe n’umurinzi ufite imbunda, ariko twari dufitiye icyizere Loni.”

Yakomeje avuga ko umugabo we yagambaniwe na bamwe mu bakozi ba PAM bari bazi ko atacungiwe umutekano bihagaije.

Ati “Biragaragara ko Luca yagambaniwe n’umuntu wo muri PAM wari uzi ko ingamba mu by’umutekano zitari zijyanye n’uko ibintu bimeze.”

Ibyatangajwe n’umugore wa Ambasaderi Luca bijya gusa n’ibyatangajwe n’umusesenguzi mu bijyanye n’igisirikare n’umutekano, Nicaise Kibel Bel.

Nicaise Kibel Bel yabwiye The Nation ko uburyo Ambasaderi Luca yishwe bisa n’aho hari umuntu watanze amakuru bigatuma igitero cyo kumuhitana gitegurwa neza, yavuze ko “Ambasaderi yaguye mu gitero cyateguwe neza.”

Kuwa 22 Gashyantare nibwo Ambasaderi Luca Attanasio, yitabye Imana biturutse ku bikomere by’amasasu yarashwe ubwo bagabwagaho igitero n’abarwanyi bitwaje intwaro.

Kugeza ubu umutwe wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, FDLR niwo ukekwaho kuba waragabye iki gitero nubwo wo ukomeje kubihakana.

Zakia Seddiki yavuze ko umugabo we yishwe kubera akagambane k'umwe mu bakozi ba PAM, aha hari mu muhango wo gusezera kuri Ambasaderi Luca

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .