Kuri Noheli, umugenzi utatangajwe amazina yagiye ku kibuga cy’indege cya Seattle–Tacoma International Airport aca mu nzira zose zinyurwamo n’abagiye kwinjira mu ndege, arasakwa ndetse ananyura aho abagenzi berekanira amatike y’indege bagiye kujyamo.
Icyatunguranye ni uko uyu mugenzi amaze kugera mu ndege, byaje kugaragara ko nta tike yari afite, ubwo indege yari yatangiye kugenda ariko itarahaguruka ku kibuga cy’indege.
Abagenzi bose bahise basohorwa, bongera gusakwa bundi bushya bituma urugendo rw’indege rukerererwa amasaha abiri n’igice, ndetse n;ikigo cya Delta Air Lines kibisabira imbabazi.
Ni ubwa kabiri umugenzi yinjiye mu ndege ya Delta Air Lines nta tike yaguze mu gihe kitageze ku kwezi, ibituma benshi bibaza umutekano w’ibibuga by’indege muri Amerika cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru bikunze kurangwa n’abagenzi benshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!