Umuganga bwite wa Papa Francis yitabye Imana azize Covid-19

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 10 Mutarama 2021 saa 05:52
Yasuwe :
0 0

Umuganga wihariye wa Papa Francis, Fabrizio Soccorsi, yitabye Imana afite imyaka 78 azize ingaruka yatewe na Covid-19. Uyu muganga yari yaratoranyijwe na Papa ngo amubere umuganga mu mwaka wa 2015.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu muganga yatangajwe kuri uyu wa Gatandatu n’ikinyamakuru cy’i Vatikani cyitwa L’Osservatore Romano.

Soccorci bivugwa ko yagiye mu bitaro tariki 26 Ukuboza i Roma kugira ngo akorerwe ubuvuzi bw’indwara yari asanganywe za kanseri. Kugeza ubu nta makuru aramenyekana y’igihe aheruka kubonana na Papa Francis.

Uru rupfu ruje rukurikira ijambo Papa Fancis yavugiye mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo yo mu Butaliyani yitwa Canale 5, aho yavuze ko i Vatikani bazatangira gukingirwa Covid-19 mu cyumweru gitaha kandi na we ari mu bazahabwa urwo rukingo.

Soccorci, uretse kuba umuganga wihariye wa Papa yari umuhanga mu by’ubugenge, ndetse yize iby’ubuganga no kubaga muri Kaminuza ya La Sapienza i Roma.

Ubusanzwe yari umuganga akaba n’umwarimu, cyane cyane mu bijyanye n’indwara zo mu nda zibasira umwijima n’urwagashya, indwara zibasira urwungano ngogora, ndetse n’ibijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri.

Papa Francis ari kumwe n'umuganga we Fabrizio Soccorsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .