Umugabo wa kabiri mu minsi ibiri yahawe igihano cy’urupfu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 Ukuboza 2020 saa 08:15
Yasuwe :
0 0

Umugabo wishe umwana w’umukobwa w’igitambambuga mu myaka 20 ishize, yabaye uwa kabiri mu minsi ibiri wishwe anyozwe mu kubahiriza igihano cy’urupfu yahawe n’urukiko.

Alfred Bourgeois yanyonzwe hakoreshejwe uburozi yahawe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko ku wa Kane hari hishwe undi witwa Brandon Bernard.

Hari hashize imyaka 17 igihano cy’urupfu gihagaritswe kitari gutangwa ariko mu ntangiriro z’uyu mwaka, Trump yatanze iteka ry’uko cyongera gutangwa. Hari abandi bantu batatu bagomba guhabwa igihano cy’urupfu mbere y’uko Trump ava ku butegetsi ku wa 20 Mutarama.

Mu gihe ibi bikorwa byo kunyonga aba bantu batatu byakomeza, Trump azandika amateka yo kuba ku buyobozi bwe aribwo hashyizwe mu bikorwa igihano cy’urupfu ku bantu benshi mu myaka 100 ishize.

Alfred Bourgeois yabaye umuntu wa kabiri unyonzwe mu minsi ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .