Umugabo n’umugore we ku isonga ry’abavumbuye urukingo rwa Coronavirus rutanga icyizere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 10:10
Yasuwe :
0 0

Prof Ugur Sahin n’umugore we Prof Ozlem Tureci nibo bari inyuma y’urukingo ruherutse gutangazwa ko rutanga icyizere mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Abo babiri nibo bashinze sosiyete BioNTech yagize uruhare mu ikorwa ry’urukingo rwa Coronavirus, rutanga icyizere cya 90 % cyo kurinda umuntu kwandura.

Ni inkuru yakiranywe ibishimo hirya no hino ku isi, aho coronavirus imaze guhitana abasaga miliyoni 1.3 mu bantu basaga miliyoni 50 bamaze kuyandura.

Mu nkuru zatangajwe, havuzwe cyane Sosiyete BioNTech yo mu Budage na Pfizer yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yateye inkunga, nyamara ntihakunze kuvugwa ku bantu bwite bari inyuma y’ako kazi gakomeye gashobora kugira uruhare mu guhindura amateka ya muntu.

Ugur Sahin w’imyaka 55 n’umugore we Ozlem Tureci w’imyaka 53, nibo bashinze BioNTech, banagize uruhare ngo urukingo rwa coronavirus rukiri gusuzumwa, ruboneke. Uyu muryango ufite igisekuru muri Turikiya, usanzwe warihebeye ibijyanye n’ubushakashatsi, by’umwihariko ubujyanye no kuvura kanseri.

Tureci yigeze kuvuga ko no ku munsi w’ubukwe bwabo, hari amasaha bafashe bakabanza kujya muri laboratwari gukora ubushakashatsi.

Sahin na Tureci, mu mwaka wa 2001 bashinze sosiyete Ganymed Pharmaceuticals, yakoraga ubushakashatsi bareba niba akaremangingo kazwi nka Messenger RNA cyangwa mRNA gashobora kwifashishwa gaha amakuru umubiri ku miterere ya kanseri, umubiri ukiyubakamo ubushobozi bwo kuyirwanya.

Mu mwaka wa 2016 nibwo iyo sosiyete ya mbere bayigurishije bahabwa miliyari 1.4 y’amadolari. Nyuma y’imyaka ibiri, batangije BioNTech izwiho gukora ubushakashatsi ku buryo umubiri wakoresha wiyubakamo ubwirinzi bwa kanseri.

Sahin aherutse kuvuga ko kuba babashije kuba aba mbere bavumbuye urukingo rwa Coronavirus, ari intsinzi kuri siyansi no ku bufatanye mpuzamahanga, nyuma y’amezi icumi babitangiye.

Bamwe mu bazi neza Sahin cyane cyane abo bigisha hamwe kuri Mainz University mu Budage, bavuze ko ari umuntu wicisha bugufi cyane.

Sahin n'umugore we Tureci bari ku isonga ry'urukingo rwa coronavirus rutanga icyizere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .