Umudepite wo mu Bwongereza yatangaje ko akundana n’uwo bahuje igitsina

Yanditswe na Joy Monique Dukuze Umutesi
Kuya 3 Mutarama 2020 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Layla Moran, umudepite uhagarariye uduce twa Oxford West na Abingdon, ubarizwa mu ishyaka Liberal Democrat yatangaje ko ari mu rukundo na Rosy Cobb, wahoze akuriye itangazamakuru muri iri shyaka.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Moran yashyizeho ifoto ye n’umukunzi we Rosy Cobb, yandikaho ko yishimye kandi ko ari cyo gihe cyo kubivugaho.

Yagize ati “Byari byiza cyane ku ruhande rumwe, ariko nanone byarantunguye igihe nabimenyaga. Ndumva ari cyo gihe cyo kubivugaho, kubera ko nk’umudepite namaze igihe kinini ndwanirira abaturage, mvugira abaturage. Ndashaka ko abantu bamenya ko nubundi ndi umwe muri bo.

Moran uhabwa amahirwe yo kuba umuyobozi w’ishyaka abarizwamo mu gihe kiri imbere, avuga ko Inteko Ishinga Amategeko atari ahantu haboneye ku bantu bakundana bahuje ibitsina kuko bifatwa ukundi.

Moran yabwiye PinkNews ko kubera kuba umudepite byamugoye cyane ngo abashe kubwibwira inshuti ze n’abo mu muryango we.

Yakomeje avuga ko umuryango we n’inshuti ze bamushyigikiye ariko ko hari abakomeza kuvuga ko kuba mu rukundo n’uwo bahuje igitsina byakwangiza akazi akora.

Moran wari usanzwe akundana n’abo badahuje igitsina, avuga ko icyangonbwa ari ukuba ukunda umuntu uwo uwo ari wese utitaye kuba muhuje igitsina cyangwa mutagihuje.

Layla Moran (iburyo), umudepite mu Bwongereza yatangaje ko akundana n'uwo bahuje igitsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .