Umucamanza yitambitse Trump ku gukumira TikTok muri Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yaburijemo umugambi wa Perezida Donald Trump wo gusaba Google na Apple ko zikumira TikTok ku buryo umuntu adashobora kuzishyira muri telefoni akoresheje ububiko bwa porogaramu bwazo.

Trump amaze igihe ashaka ko TikTok ikumirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ashinja uru rubuga rufite inkomoko mu Bushinwa gukoreshwa nk’igikoresho cya leta mu bikorwa by’ubutasi.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, umucamanza yanzuye ko uyu mwanzuro wo gukumira TikTok uba uhagaze nyuma y’uko uru rubuga rureze ruvuga ko ibyo Trump ashaka gukora ari ukubuza abantu uburenganzira bwo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo.

Trump yari aherutse kuvuga ko TikTok igomba gukumirwa muri Amerika cyangwa se ibikorwa byayo bikagurwa na sosiyete yo mu gihugu cye, aho Oracle ariyo yahabwaga amahirwe menshi.

Trump yakunze gushinja imbuga nkoranyambaga zirimo WeChat na TikTok ko zikorera ubutasi Leta y’u Bushinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .