00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umucamanza yemeje ko imiryango y’abaguye mu mpanuka za Boeing 737 MAX ihabwa ubutabera

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 22 Ukwakira 2022 saa 11:16
Yasuwe :

Urukiko rwa Texas ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2022 rwemeje ko abantu baguye mu mpanuka z’indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing (BA.N) 737 MAX ari inzirakarengane zazize uburangare bwa Boeing, ku bw’ibyo imiryango yabo igomba guhabwa ubutabera ikanahabwa indishyi.

Ni indege zo mu bwoko bumwe zakoreye impanuka mu bice bitandukanye aho imwe yaguye muri Indonesie mu Ukwakira mu 2018 ikica abagera ku 189 indi muri Ethiopia mu 2019 yica abagera kuri 157.

Mu Ukuboza 2021 imiryango y’abaguye muri izi mpanuka yashinje ubutabera bwa Amerika, guhonyora uburenganzira bw’ababo kuko bwarwanyije ubwumvikane bwo muri Mutarama 2021 bagiranye n’abakoze izi ndege zatwaye ubuzima bw’abantu 324.

Iyi miryango yavugaga ko uburenganzira bw’ababo butubahirijwe binyuze mu buryo bw’ibanga byatumye isaba umucamanza Reed O’Connor gukuraho ubudahangarwa ku kigo cya Boeing bwatumaga kidakurikiranwa binajyana kandi n’amasezerano angana na miliyari 2.5$ iyi miryango yari yagiranye na cyo.

O’Connor yemeje ko aba bantu 324 batagombaga kuburira ubuzima bwabo muri ziriya mpanuka kuko abapilote hari uburyo bagombaga kwifashisha mu gutabara abagenzi ariko kuko Boeing itari yarabubigishije byarangiye indege zikoze impanuka.

Umunyamategeko wunganira iyi miryango Paul Cassell yavuze ko iyi ari intsinzi idasanzwe ndetse ko bategereje itariki yo kumva ubusabe bwabo ari nabwo bazatangaza ibyo bifuza kuri iyi sosiyete yari ifite ziriya ndege mu nshingano.

Nyuma y’uko imiryango y’aba baguye muri izi mpanuka bavuze ko barenganijwe Umwunganizi mu by’amategeko Merrick Garland yahuye na bamwe muri bo bemeranya ko bahabwa miliyoni 244$ nk’ibihano, miliyari 1.7$ nk’indishyi ndetse na milliyoni 500$ nk’impozamarira.

Reuters yanditse ko ubu bwumvikane bwamaze amezi 21 uvuye igihe impanuka zabereye hakorwa iperereza ry’uko indege yari ikoze ndetse n’ibyari biyigize byatumye ikora impanuka mu buryo budasobanutse.

Gusa ngo ikigo cya Boeing nticyigeze kigaragariza ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile ’Federal Aviation Administration’ uburyo bw’ubwirinzi buzwi nka MCAS izi ndege zakoreshaga binakekwa ko kutabugiraga ari byo byateje izi mpanuka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .