Iyi ndege yari itwaye abagenzi 62 yaburiwe irengero ubwo yari igiye mu Mujyi wa Pontianak mu burengerazuba bw’Intara ya Kalimantan muri Indonesia. Bivugwa ko yabuze mu ikoranabuhanga rigenzura indege nyuma y’iminota ine ihagurutse.
Ukora muri serivisi z’ubutabazi muri icyo gihugu, Wahyudin Arif, yabwiye ikinyamakuru iNews ko babonye bimwe mu bisigazwa by’indege bakeka ko byaba ari iby’iyo yaburiwe irengero muri metero imwe y’ubujyakuzimu bw’inyanja, harimo igice kimwe cy’ipine ndetse n’ibice by’umubiri w’umuntu.
Umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu mazi muri Indonesia, Henri Alfiandi, yavuze ko bafite icyizere ko bazabona iyi ndege vuba bishoboka.
Abashakisha iyo ndege bari kuyishakira mu nyanja ya Java hagati y’ibirwa bya Laki na Lancang.
Iyi mpanuka ije ikurikira indi yabaye muri iki gihugu mu mwaka wa 2018 nayo ya Boeing ariko yo mu bwoko bwa Max 737 ya sosiyete Lion Air. Yahanutse hashize iminota 12 ivuye mu murwa mukuru Jakarta igahitana ubuzima bw’ abantu 189 bari bayirimo.
Indege yaburiwe irengero ni Boeing 737-500 yari imaze imyaka 26 ikozwe. Umuyobozi mukuru wa Sriwijaya Air yavuze ko iyo ndege yahagurutse nta kibazo na kimwe ifite. Ngo baracyashakisha amakuru ku cyaba cyateye iyo mpanuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!