Umubiligi yakatiwe gufungwa imyaka 10 azira kwica umukunzi we w’umunyarwandakazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Mutarama 2019 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Umugabo w’Umubiligi, Bénjamin J w’imyaka 33 yakatiwe igifungo cy’imyaka icumi azira kwica umugore w’umunyarwandakazi bakundanaga wari utwite.

Urukiko rwo muri icyo gihugu rwavuze ko uwo mugabo wari utuye mu Mujyi wa Zeebrugge, yishe Joseylne Ingabire w’imyaka 33 atabishaka ruhitamo kumworohereza igihano.

Ikinyamakuru Het Laatste Nieuws cyatangaje ko Ingabire yishwe ku mugoroba wo kuwa 26 Gicurasi 2017, mu nyubako bari batuyemo mu Mujyi wa Zeebrugge.

Bénjamin J imbere y’urukiko yakunze kumvikana avuga ko atibuka ibyabaye kuri uwo mugoroba, ngo kuko yari yiriwe anywa inzoga nyinshi we n’umukunzi we .

Abaturanyi bavuga ko Bénjamin na Ingabire batangiye gutongana ahagana saa yine z’ijoro. Bavuga ko Ingabire yakubiswe cyane mu mutwe n’ibindi bice by’umubiri.

Umunyamategeko wunganira abarega yavuze ko Bénjamin yabyutse mu gitondo cyakurikiyeho nka saa kumi n’ebyiri, Ingabire arambaraye aho ahumeka mu buryo budasanzwe afite ibikomere umubiri wose.

Aho kumujyana kwa muganga no kumutabara, ngo yaramufotoye ifoto ayoherereza umwe mu bo mu muryango we, undi amugira inama yo guhita ahamagara muganga.

Hashize nk’isaha, ngo Bénjamin nibwo yahamagaye muganga we bwite amubwira ko amukeneye. Muganga yaje kuhagera ku gicamunsi.

Mu buhamya bwa muganga bwite wa Bénjamin, yavuze ko impamvu atihutiye kuza ari uko atabwiwe ko uwo aje kuvura ari indembe.

Muri icyo gihe muganga atari yakageze kwa Bénjamin, uwo mugabo yari yiyicariye mu rugo ari kunywa inzoga, mu gihe Ingabire yari yamuryamishije mu gitanda atazi niba ari muzima cyangwa yapfuye.

Muganga amaze kuhagera ku gicamunsi, Ingabire yahise ajyanwa mu bitaro bya AZ Sint Jan , nyuma y’akanya gato abaganga bemeza ko yapfuye.

Abaganga bemeje ko Ingabire yishwe afite inda y’ibyumweru birindwi.

Bénjamin yavuze ko atari abizi ko umukunzi we atwite. Mu rukiko yagize ati “Numvaga nzabana na Joselyne kandi nashakaga umwana. Ntabwo nifuzaga kumwica.”

Abo mu muryango wa Ingabire, bo baburanye bagaragaza ko kuba Bénjamin avuga ko atibuka ibyabaye mu ijoro Ingabire yakubiswemo, ari amayeri yo guhunga ibihano bikomeye ashobora guhabwa aramutse avugishije ukuri.

Kubera kubura ibimenyetso bihagije bigaragaza ko uwo mugabo yishe Ingabire, urukiko rwemeje ko Bénjamin yakubise Ingabire atabishaka akamukomeretsa bikaza kumuviramo urupfu.

Urukiko kandi rwahaye umuryango wa Ingabire impozamarira y’amayero 30 000.

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuze ko bagiye gusuzuma niba bajuririra icyo cyemezo.

Ikinyamakuru Het Laatste Nieuws cyatangaje ko Ingabire yari impfubyi kuko ababyeyi be bishwe afite imyaka 10, arerwa na nyirasenge.

Benjamin (ibumoso) na Ingabire wari umukunzi we yishe
Ingabire yishwe atwite inda y'ibyumweru birindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza