Umubare w’urubyiruko rwandura coronavirus wikubye gatatu mu mezi atanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Kanama 2020 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Umuryango mpuzamahanga wita ku buzuma, OMS watangaje ko mu gihe cy’amezi atanu umubare w’urubyiruko rwandura coronavirus wikubye gatatu kubera kudakurikiza ingamba zashyizweho zo guhashya icyo cyorezo.

Ahenshi mu bihugu ibikorwa byose bifunguye, urubyiruko ntirutana n’ibikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo, kujya mu tubari n’ibindi.

OMS yatangaje ko hadafashwe ingamba zikomeye zo gushishikariza urubyiruko kubahiriza ingamba zashyizweho, icyorezo cya coronavirus cyakomeza kwiyongera.

Uwo muryango uvuga ko mu bantu miliyoni 6 banduye coronavirus guhera muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga tariki 12 , abantu bafite hagati y’imyaka 15 na 24 ubwandu bwabo bwazamutse bakava kuri 4.5 % bakagera kuri 15 %.

Mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Espagne, u Bufaransa, u Budage n’u Buyapani, umubare w’urubyiruko rwandura wagiye wiyongera.

Umuganga mu bitaro Johns Hopkins Hospital, yabwiye Reuters ko kwitwararika k’urubyiruko bidahagije ugereranyije n’ubukana bw’icyorezo.

Mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko urubyiruko rukwiriye kwikuramo ko coronavirus ihangayikishije abakuze.

Yagize ati “Urubyiruko rushobora kwandura, rushobora gupfa kandi rushobora no kwanduza abandi coronavirus.”

Ubu isi isa n’iri mu cyiciro cya kabiri cy’ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus ku buryo bimwe mu bihugu byafashe ingamba zirimo no gusubiza abantu mu ngo, mu gihe inganda zikora imiti zisiganwa n’amasaha ngo zibone urukingo rw’icyo cyorezo.

Urubyiruko rukomeje kunengwa uburyo rwubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .