00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’imbunda uruta uw’abaturage: Ibyo wamenya ku gutunga imbunda muri Amerika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 25 May 2022 saa 01:01
Yasuwe :

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu kiza ku isonga mu kugira imbunda nyinshi mu basivili. Inavugwaho kutagira amategeko aremereye ashobora gukumira itungwa ryazo ku buryo bikunze gutuma budacya kabiri utumvise aho umuntu yamishe urufaya rw’amasasu ku baturage.

Muri Amerika, umuntu wese ufite imyaka 18 yemerewe kuba yagura imbunda nto n’amasasu.

Bibarwa ko nibura buri munsi muri Amerika, abantu 53 bapfa barasanye.

Uretse ubwicanyi bwifashishije intwaro bukunze kugaragara muri Amerika kurusha ahandi, imibare inagaragaza ko habaho ibikorwa by’abantu biyambura ubuzima bakoresheje imbunda kurusha uko bigenda mu bindi bihugu biteye imbere ku Isi.

Imibare yo mu 2007 igaragaza ko mu baturage ibihumbi 100 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haba harimo imbunda zigera ku 88 800.

Ni mu gihe imibare y’umwaka ushize yo yerekanye ko umubare w’imbunda uruta uw’abaturage kuko ubu mu baturage ibihumbi 100 ushobora gusangamo imbunda ibihumbi 120.

Yemen yagwaga Amerika mu ntege n’imbunda 54 800 mu baturage ibihumbi 100 icyakora imibare ya 2021 ishyira Ibirwa bya Fakland biri mu Bwami bw’u Bwongereza ku mwanya wa kabiri aho habarurwa imbunda ibihumbi 62 mu baturage ibihumbi 100.
Bigaragazwa ko mu mbunda miliyoni 857 zitunzwe n’abaturage ku Isi, izigera kuri miliyoni 393 zikubiwe n’Abanyamerika bonyine, impuzandengo ingana na 46% by’imbunda ziri mu basivili ku Isi yose.

Ishami ry’Ubuvuzi Rusange muri Kaminuza ya Havard, ritangaza ko hari isano rinini ku kuba ibikorwa by’ihohotera ryifashisha intwaro birushaho kuba byinshi no kuba hari imbunda nyinshi mu baturage, bikanatizwa umurindi no kuba muri Amerika Itegeko Nshinga ryemerera abaturage kuzitunga.

Amerika iza ku isonga mu kutaremereza amategeko akumira itungwa ry’imbunda mu baturage ugereranyije n’ibindi biteye imbere.

Mu 2016, hakozwe ubushakashatsi bwagaragaje ko amategeko yemerera abaturage kugura no gutunga imbunda yagiye avugururwa bikaba intandaro y’ibikorwa by’ihohotera rizifashishije.

Abantu 29,7 muri miliyoni imwe, ni bo bashoboraga kwiyahura hifashishijwe imbunda mu 2012 muri Amerika, muri Canada uwo mwaka bari 5,1 muri miliyoni, mu Bwongereza ari 0,7 muri miliyoni.

Mu Busuwisi bari 7,7 naho mu Buyapani bari 0, 1 muri miliyoni imwe.

Muri Amerika, abantu batemerewe gutunga imbunda, ni abagororwa, abakekwaho kuba bagirira nabi sosiyete n’abarwayi bo mu mutwe.

Abafunzwe bakekwaho ibyaha by’ubwicanyi, bakamara umwaka umwe cyangwa irenze ibiri muri gereza, ntabwo bazemerewe.

Imbunda zicuruzwa n’ibigo byabiherewe uburenganzira, ariko ababikoramo bagomba kuba barengeje imyaka 21.

Uruhushya rwo kuzicuruza rutangwa buri myaka itatu, rwishyurwa amadolari 200$, hanyuma kurwongeresha bikaba amadolari 90$. Rwongerwaho indi myaka itatu.

Mu 2020, nibura abanyamerika barenga ibihumbi 45 bishwe barashwe. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 25% ugereranyije n’imyaka itanu yabanje, na 43% ugereranyije na 2010.

FBI itangaza ko hagati ya 2000 na 2020, habayeho ibikorwa by’ubwicanyi bwakorewe mu ruhame 345 hakoreshejwe imbunda. Byaguyemo abantu 1.024, mu gihe 1.828 bakomeretse.

Ubwicanyi n'urugomo rwifashishije intwaro bikomeje gukaza umurego muri Amerika
52% by'Abanyamerika barashaka ko amategeko ajyanye no gutunga intwaro akazwa, 35% bo ntibakozwa impinduka mu gihe 11% bo bifuza ko ahubwo yoroshywa kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .