00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’Abongereza bahamya ko icyemezo cya "Brexit" cyakozwemo amakosa ukomeje kwiyongera

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Ugushyingo 2022 saa 05:37
Yasuwe :

Kuva habaho kamarampaka yemeje ko u Bwongereza bwitandukanya n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (Brexit) mu 2016 impinduka zikomeje kugaragara.

Nk’uko ikusanyabitekerezo rishya ryabigaragaje, 43 ku ijana by’abaturage b’u Bwongereza nibo bemera ko kuva muri EU cyari icyemezo kiboneye naho 57 ku ijana babifata nk’ikosa ryakozwe.

Iyi mibare yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu n’umuyobozi w’ikigo cy’u Bwongereza gikora ibijyanye n’ikusanyabitekerezo, John Curtice. Yagaragaje ko hari impinduka zabaye kuva mu 2016 ubwo abagera kuri 52 ku ijana bemezaga ko u Bwongereza buva muri EU, ibintu byahungabanyije isi.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Curtice yagize ari "Ikigero cy’abashyigikiye Brexit kiragenda kigabanuka uhereye mu 2016."

Ingaruka za Brexit zatangiye kugarukwaho mu 2021 ubwo habagaho icyuho cy’abashoferi b’amakamyo bagera ku bihumbi 100 bavuye mu bigo bitandukanye byo mu Bwongereza ndetse abaguzi benshi bakabura ubushobozi bwo kugura ibicuruzwa bivuye hanze.

Nibwo abasesenguzi batangiye kugaragaza ko benshi muri abo bashoferi bajyaga baturuka mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’u Burayi ariko kwivana mu isoko rusange ryatumaga habaho urujya n’uruza rw’abakozi byakomye mu nkokora iyo gahunda.

Ibibazo by’ikiguzi cy’ubuzima gikomeje guhenda bitewe n’izamuka ry’ibiciro birimo n’iby’ibikomoka kuri peteroli byateye icyuho hagati y’abashyigikiye Brexit n’abayirwanya nk’uko Curtice yakomeje abisobanura nubwo hakiri kare kwemeza ko Abongereza bzakomeza guhanagaciro ibyavuye muri referendum.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .