Umubare w’abiyambura ubwenegihugu bwa Amerika ukomeje kwiyongera

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 10 Kanama 2020 saa 09:47
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora icukumbura ku bijyanye n’imisoro n’ibindi, Bambridge Accountants, bwagaragaje ko hari umubare munini w’abantu bakomeje kwiyambura ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubu bushakashatsi bwashyizwe hanze kuri iki cyumweru, buvuga ko abantu basaga 5800 biyambuye ubwenegihugu bwa Amerika mu mezi atandatu ya 2020.

Ni umubare uri hejuru ugereranyije n’abantu 2072 biyambuye ubwo bwenegihugu mu mwaka wa 2019.

Bambridge Accountants yagaragaje ko abenshi mu biyambuye ubwo bwenegihugu barambiwe na politiki iriho kuri ubu muri Amerika iyobowe na Perezida Donald Trmp ku buryo babonye umwanzuro usigaye ari uwo kwigira mu bindi bihugu.

Mu bindi ubushakashatsi bwagaragaje ni uburyo icyo gihugu kiri gukoresha gihangana n’icyorezo cya coronavirus. Ni uburyo bwagiye bunengwa cyane dore ko ari cyo gihugu gifite ubwandu bwinshi ku isi, nyamara ingamba zo kwirinda zikaba ari nke.

Bambridge Accountants bavuze ko hari n’abandi biyambuye ubwenegihugu bwa Amerika kubera kurambirwa Politiki y’imisoro iri muri icyo gihugu.

Ubushakashatsi buvuga ko mu mategeko ya Amerika n’umuturage wayo uba mu mahanga agomba gutanga raporo igaragaza ibyo yinjije na konti ze za banki n’umuryango we. Hari ababifata nko kunaniza.

Bambridge Accountants bagaragaje ko umubare w’abiyambura ubwenegihugu muri Amerika ushobora kwiyongera kuko hari abategereje ibizava mu matora ya Perezida mu Ugushyingo uyu mwaka. Mu gihe Trump yaba yongeye gutorwa, ngo hari abandi bashobora kugenda.

Umuturage wa Amerika ushaka kwiyambura ubwenegihugu agomba kwishyura amadolari $2,350 kandi akajya kwigaragaza kuri Ambasade ya Amerika iri mu gihugu aherereyemo iyo atari muri Amerika.

Muri uyu mwaka abasaga 5000 bamaze kwiyambura ubwenegihugu bwa Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .