00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umubare w’abatuye isi uzagera kuri miliyari umunani mu cyumweru gitaha

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 04:44
Yasuwe :

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku bwiyongere bw’abatuye isi, iragaragaza ko ku italiki ya 15 Ugushyingo, ni ukuvuga mu cyumweru gitaha, abatuye isi bazaba bamaze kugera kuri miliyari umunani, umubare ukubye gatatu uw’abari batuye isi mu 1950.

MSN itangaza ko umubare w’abatuye isi uzakomeza kurushaho gutumbagira, aho mu 2030 uzaba ugeze kuri miliyari umunani n’igice (8 500 000 000) mu gihe mu mwaka wa 2050 isi izaba ituwe na miliyari 9,7 mbere y’uko abatuye uyu mubumbe bazagera kuri miliyari 10.4 mu myaka ya za 2080.

Raporo igaragaza ko icyo gihe nibura kimwe cya kabiri cy’abatuye isi, bose bazaba babarizwa mu bihugu umunani byonyine, birimo Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Misiri, Ethiopia, u Buhinde, Pakistan, Nigeria na Philippines.

Byitezwe ko kandi, uhereye umwaka utaha, u Buhinde buzaba bwamaze kuba igihugu gituwe kurusha ibindi ku isi aho kizaba cyigaranzuye u Bushinwa bumaze imyaka ari cyo gituwe na benshi ku isi, aho kibarirwa abaturage bagera kuri miliyari 1,4; icyakora byitezwe ko mu 2050 abaturage b’iki gihugu aho kwiyongera, bazaba baragabanutse bakagera kuri miliyari 1,3.

Imibare y’Umuryango w’Abibumbye, inagaragaza ko icyizere cyo kubaho muri rusange ku isi cyiyongereyeho imyaka icyenda kuva mu 1990, aho ubu kigeze ku myaka 72.8, kikazagera ku myaka 77.2 bitarenze mu 2050.

Nubwo iyi mibare igaragara nk’aho ari myinshi, kuva mu 1950, ni ubwa mbere impuzandengo yayo yo kwiyongera igaragaye iri ku muvuduko muto aho nko mu 2020 ubwiyongere bw’abatuye isi, bwagabanutse cyane kuko bwageze ku rugero ruri munsi ya 1%.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .