Mutsindashyaka yabwiye RBA ko imbogamizi bahuye nazo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro zari umutekano w’abakora mu birombe, babaga bafite impungenge zo kuba babiburiramo ubuzima bitewe n’impanuka.
Yagize ati “Ubu Leta yashyizeho amashuri yigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari ababyize baduha ibipimo ngenderwaho mu gutunganya ibirombe. Urugero nko mu ndani dufata metero ebyiri z’uburebure kugira ngo umuntu agendemo ahagaze kandi ahari ubutaka bworoshye hari uburyo hubakwa. Mbere abantu bagendaga basesera, bikuba kandi iyo umuntu agenda yunamye ashobora guhetama ibitugu.”
Yakomeje asobanura ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz n’inzego z’ibanze bigenzura iyubahirizwa ryabyo ku buryo uwashoye imari aba atari we ufite ijambo rya nyuma ku miterere y’ibirombe no kwita ku bakozi.
Ikindi cyanogejwe ni ugufata abakora uwo mwuga nk’abandi bakozi bose bagahabwa amasezerano y’akazi kandi bagahembwa umushahara mwiza ubafasha gutera imbere.
Ati “Mbere abantu bakoraga mu birombe wasangaga abakoresha kubahemba bitoroshye. Uyu munsi hari ibirombe nzi aho umucukuzi usanzwe ukoresha igisongo ashobora guhembwa muri miliyoni 3 Frw cyangwa miliyoni 4 Frw, abahembwa make abagahabwa ibihumbi 180 Frw bitewe n’umusaruro wabonetse. Baba bafite umushahara bahembwa ku kwezi noneho n’umusaruro w’ibyo bacukuye bakawuhabwaho andi.”
Ikindi kigaragaza iterambere ry’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni uko imibare ya REWU yo mu 2024 igaragaza ko mu bakozi ibihumbi 81, abagera kuri 64% bafite inzu zabo zo kubamo.
Umuyobozi wa Sosiyete ya Big Mining ikorera ubucukuzi mu Karere ka Ruhango yavuze ko akoresha abakozi 512 bose bahemberwa kuri konti za banki kandi bishyurirwa umusanzu w’ubwiteganyirize bw’abakozi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!