Umubano hagati ya Qatar n’ibihugu birimo Arabie saoudite wongeye kuzahuka nyuma y’imyaka itatu

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Mutarama 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Umubano wongeye kuba mwiza hagati ya Qatar n’izindi Leta enye z’Abarabu zirimo Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain na Misiri, nyuma y’imyaka itatu zihagaritse ubuhahirane n’iki gihugu.

Mu 2017 nibwo ibi bihugu bine byahagaritse imigenderanire na Leta ya Qatar, biyishinja gushyigikira iterabwoba, ibintu yahakanye yivuye inyuma ndetse ikananga ibyo yari yasabwe kugira ngo ikomorerwe yongere ihahirane nabyo, birimo gufunga Televiziyo ya Al Jazeera no guhagarika umubano wayo na Iran.

Mu mezi make ashize nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kuwait, imwe muri Leta z’Abarabu yakomeje ubuhahirane na Qatar, zatangiye kugerageza gushaka uburyo zakongera kunga ibi bihugu.

Mu nama yabaye ku wa Kabiri muri Arabie Saoudite, yahuje abayobozi b’ibihugu bitandatu bigize GCC (Gulf Cooperation Council), bashyize umukono ku masezerano agamije kuzahura umubano, aho Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman, yagize ati “Ikigobe cyacu, Abarabu ubufatanye bwa Islam n’umutekano.”

Yongeyeho ati “Uyu munsi hari ubushake bwo kunga imbaraga mu guteza imbere akarere kacu no guhangana n’imbogamizi zituzengurutse, by’umwihariko ibibazo byatejwe no gukora intwaro kirimbuzi kwa Leta ya Iran.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Arabie Saoudite, Prince Faisal bin Farhad, yavuze ko ibihugu byiyemeje gushyira ruhande ibibatanya, ahubwo bikabana mu bwumbikane.

Ati “Ibyabaye uyu munsi, ni ihinduka ry’amateka mu mpande zose ndetse no kongera gusubira mu buryo ku mubano mwiza w’ibihugu byacu.”

Ku wa Mbere nijoro, Arabie Saoudite yahise ifungura imipaka yayo yo ku butaka, iyo mu mazi n’iyo mu kirere iyihuza na Qatar.

Igikomangoma cya Arabie Saoudite, Mohammed bin Salman (iburyo) yakira Umwami wa Bahrain, Hamad bin Isa Al-Khalifa mu nama yabaye ku wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .