00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ukuboko kwa Amerika n’u Burayi mu myenda yabaye akarande kuri Afurika

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 July 2022 saa 03:47
Yasuwe :

Inyigo nshya yagaragaje ko inyungu y’umurengera ibihugu bya Afurika bisabwa n’ibigo by’imari byo mu Burayi na Amerika, ari imwe mu mpamvu ikomeye ituma binanirwa kwishyura imyenda bifata.

Ni mu gihe ibi bihugu bikunze kumvikana bishinja u Bushinwa gushyira Afurika mu myenda ihambaye itazabasha kwishyura.

Inyigo yakozwe n’Umuryango wo mu Bwongereza witwa Britain Debt Justice, bugasohoka ku wa Mbere w’iki cyumweru, hasabwe ko ibihugu birindwi bikize bihuriye muri G7, byahagurukira kandi bigahagarika iharabikwa n’urubwa byambikwa u Bushinwa.

Britain Debt Justice uvuga ko umwenda ibihugu bya Afurika bifitiye banki zo mu Burengerazuba bw’Isi hamwe n’ibigo by’ubucuruzi byaho, ukubye inshuro eshatu uwo u Bushinwa bufitiwe.

Ibi bigo kandi binasaba inyungu ikubye kabiri ugereranyije n’iyo u Bushinwa, busaba ariko bukaba ari bwo bugerekwaho kubera umutwaro Afurika.

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko u Bushinwa bubarwaho 12% by’imyenda Afurika yishyuzwa muri rusange, mu gihe abo mu Burengerazuba bw’Isi bafite 35% by’izo nguzanyo.

Imibare y’iyi nyigo igaragaza ko ibigo byo mu Burayi na Amerika byishyuza inyungu ibarirwa ku mpuzandengo ya 5% muri rusange mu gihe u Bushinwa bwo busaba inyungu ya 2,7%, haba ku nguzanyo yatanzwe na leta cyangwa iyatanzwe n’abikorera.

Abakoze inyigo bari mu bukangurambaga bwo gusaba ko hakwigwa kuri icyo kibazo kijyanye n’inguzanyo hamwe n’inyungu z’umurengera zisabwa Afurika by’umwihariko ku bigo byo mu Burayi no muri Amerika.

Nibura ibihugu 12 muri 22 byo muri Afurika bifite umwenda munini kurusha ibindi birimo; Cape Vert, Chad, Misiri, Gabon, Malawi, Maroc, u Rwanda, Senegal, Tunisia na Zambia, usanga bigenda byishyura arenga 30% ku bigo by’abikorera bo mu Burayi na Amerika.

Sudani y’Epfo yo biri ku rundi rwego kuko imibare igaragaza ko iki gihugu nibura cyishyura abikorera agera kuri 81% mu gihe inguzanyo y’u Bushinwa kuri iki gihugu ingana na 11%.

Tim Jones uyobora umuryango wakoze iyi nyigo, avuga ko kuba u Bushinwa ari bwo bugaragazwa nk’ubuteje iki kibazo ari ugushaka kurindagiza abantu.

Ati “Ukuri ni uko banki, abayobozi b’ibigo n’abacuruza ibikomoka kuri peteroli ari bo bateza iki kibazo, ariko G7 ibaha rugari bagakomeza kuzambya ibintu.”

Yanibukije ko mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, u Bushinwa bwafashe iya mbere mu koroshya no kuvaniraho inguzanyo ibihugu byo muri Afurika ariko abikorera batigeze bashyigikira iyi gahunda, agasaba ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byashyiraho itegeko ry’ibijyanye n’inguzanyo kuri ibi bigo by’ubucuruzi byigenga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .